Gicumbi: Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage kurwanya igwingira mu bana

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Nyirarugero Dancille, yasabye abatuye Gicumbi kugira uruhare mu kugabanya igwingira, kuko bafite umukamo uhagije.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu yasabye abatuye Gicumbi kurwanya igwingira

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kanama 2022, ubwo we n’Umuyobozi wungirije w’ikigega Mpuzamahanga giteza Imbere ubuhinzi (IFAD), basuraga koperative y’aborozi, KOZAMGI ifite ikusanyirizo ry’amata mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi.

Uru rugendo rw’umuyobozi wungirije muri IFAD, rwari rugamije kurebera hamwe aho ibikorwa by’umushinga wo guteza Imbere ubworozi butanga umukamo, RDDP, Rwanda Dairy Development Project (RDDP), ugeze.

Ni umushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha aborozi kunoza ibikorwa byo gukusanya, gutunganya no gukwirakwiza amata mu buryo bubabyarira inyungu.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu yavuze ko Akarere ka Gicumbi kari mu dufite umukamo mwinshi ariko kakaza mu dufite igwingira, asaba uruhare rw’abaturage mu kurirwanya.

Yagize ati “Mu bigaragara Akarere ka Gicumbi ntabwo gahagaze neza mu kurwanya igwingira, aho mu myaka itanu ishize mwari ku gipimo cy’igwingira cya 42% kandi Gicumbi iza ku mwanya wa mbere ahari inka nyinshi.

Mwakagombye kuba ari mwe muba aba mbere mu kurwanya igwingira, ngira ngo mbasabe dufatanye dushyiremo imbaraga.”

Guverineri yasabye abatuye Gicumbi gukora ibishoboka, igwingira rikagabanuka .

Umuyobozi Wungirije wa IFAD, Donal Brown, yatangaje ko ashima uburyo inkunga itangwa n’iki kigega ikoreshwa neza.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko ubufatanye na Leta y’u Rwanda buzakomeza hagamijwe ko umuturage agira imibereho myiza

Yagize ati “Twe nka IFAD dushimishijwe n’inkunga twabateye, ariko nanone tunejejwe n’ibyo Leta yakoze kugira ngo iyi koperative ibe igeze aho mugeze n’ibyo mwikoreye.”

Yakomeje agira ati “IFAD Ntabwo iri kuzamura gusa ubworozi, inezezwa no gukorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bindi by’iterambere kandi icyo nabonye ku baturage, babyaza umusaruro inkunga bahawe.”

Umuyobozi Wungirije wa IFAD yashimye uburyo inkunga ibyazwa umusaruro

Uyu muyobozi yavuze ko IFAD izakomeza gutera inkunga iyi koperative hagamijwe ko abanyamuryango bagira imibereho myiza.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhnzi n’Ubworozi, (RAB), Dr Solange Uwituze, yavuze ko nyuma yo gutangiza uyu mushinga wa RDDP, imibereho y’aborozi yahindutse.

Yagize ati “Twabonye aborozi bamaze kumenya korora, bamaze kumenya ko imiryango yabo ishobora gutungwa n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo, kandi uwo muryango ukagira ubuzima bwiza.

Uyu munsi bifata nk’abafatanyabikorwa b’Akarere aho na bo batanga amata ku bana bafite imirire mibi, abagize ibibazo byo gutabwa na ba nyina, tubona aborozi bafite intumbero kandi bashaka kugera kure.”

Uyu mushinga wo guteza Imbere iterambere ry’ubworozi butanga umukamo RDDP uterwa inkunga na IFAD watangiye mu 2017 uzageza mu 2023.

Mu Rwanda IFAD itera inkunga ibikorwa n’imishinga biri mu turere 14 hirya no hino mu gihugu.

Mu byo koperative KOZAMGI (Koperative Zamuka Mworozi Gicumbi) yagezeho bigizwemo uruhare na IFAD, harimo kuba bariyubakiye ikusanyirizo ry’amata ryuzuye rifite agaciro  ka Miliyoni 22,2Frw. Baguze imodoka ya miliyoni 35frw ibafasha kugeza umukamo ku isoko.

Umuyobozi muri RAB,Dr Solange Uwituze we asanga abarozi barateye imbere nyuma yo kugira ikusanyirizo ry’amata
Abaturage bashimiwe urwego bagezeho mu kongera umukamo

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW