Goma: Ingo 7000 zigiye gucanirwa n’amashanyarazi avuye mu Rwanda

Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko bishimiye amasezerano yo gukura amashanyararazi mu Rwanda ajya gucanira Umujyi wa Goma.

Sosiyete y’i Goma yahawe uruhushya rwo gukura amashanyarazi mu Rwanda

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemereye sosiyete yitwa SOCODEE S.A gukura amashanyarazi mu Rwanda yitezweho gucanira ingo ibihumbi birindwi.

Biteganyijwe ko MW 10 arizo zizakurwa mu Rwanda zikajya gucanira umujyi wa Goma, ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’umuriro muri uriya Mujyi.

Umuyoboro ujyana ayo mashanyarazi i Goma uturuka mu Murenge wa Rugerero, kuri sitasiyo ikusanyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zirimo n’azaturuka muri Gaz Methane icukurwa mu Kivu, ukanyura mu mujyi wa Gisenyi, ugakomeza ku mupaka muto ukagera mu mujyi wa Goma.

Abaturage i Goma bavuga ko n’ubwo ibihugu byombi bitabanye neza kubera ikibazo cya M23 iki ari ikimenyetso cyo gusangira inyungu zituruka ku mishinga ya buri gihugu.

Uwitwa Lebon Balume wo muri Komine Kalisimbi mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko gutumiza mu Rwanda amashanyarazi ntaho bihuriye na politiki.

Yagize ati ” Icy’ingenzi ni uko abaturage bahabwa ayo mashanyarazi ku bwinshi kandi ku giciro cyiza.”

Uwitwa Rigobert Habimana yagize ati “Kera, nitwe twahaga u Rwanda amashanyarazi, ni ukuvuga ubu ibintu byarahindutse, dufite ubushobozi bwo kwihaza ku mashanyarazi ariko ntibikorwa, aya azadufasha.”

Mugenzi we Jules Tuungane utuye i Ndosho agace gakunze kuba mu kizima yagize ati ” Abaturage ba Congo twishimiye uyu mushinga kuko uzatugirira akamaro by’umwihariko umujyi wacu wa Goma, ndatekereza ko amashanyarazi ari amahirwe ku baturage bari bamaze igihe nta muriro.”

- Advertisement -

Umujyanama wa  SOCODEE S.A Prosper Musimbi Kubali, yabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Goma ufite ubukene bukomeye bw’ingufu z’amashanyarazi, kandi iyo sosiyete yamaze kubaka ibikorwa remezo by’ibanze bikenewe mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi.

Yagize ati “ARE yaduhaye ibaruwa itwemerera yasinyweho na Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe Umutungo w’Ibisukika n’Amashanyarazi Olivier Mwenze, nk’Umuyobozi ubifitiye ububasha bwo gusinya kuri iki cyangombwa.”

Murisimbi Kubali yavuze ko amashanyarazi azakurwa mu Rwanda zitazagarukira mu ngo z’abari i Goma gusa ahubwo zizakomereza no ku ngo za bamwe mu batuye mu nkengero.

Iyi sosiyete ya SOCODEE.SA isanzwe ikwirakwiza amazi n’amashanyarazi irateganya no gukura amazi mu Rwanda kugira ngo bahangane n’ibura ryayo mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW