Hakim Ziyech yagarutse mu kipe y’Igihugu ya Maroc

Nyuma y’amezi arindwi gusa asezeye mu ikipe y’Igihugu ya Maroc, Hakim Ziyech w’imyaka 29 yemeye kongera kuyigarukamo nyuma yo kubisabwa na Leta y’igihugu cye.

Hakim Ziyech yemeye kugaruka mu ikipe y’Igihugu ya Maroc

Impamvu yakunze kugarukwaho yatumye Hakim Ziyech asezera mu ikipe y’Igihugu, ni ugushinjwa ububeshyi n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Vahid Halilhodzic wanirukanywe.

Icyo gihe Vahid yari yavuze ko uyu mukinnyi yabeshye ko yavunitse kugira ngo ataza kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ya Maroc. Hakim aheruka gukinira ikipe ye y’gihugu muri Kamena 2021 ubwo bakina na Burkina Faso.

Nyuma yo kwirukanwa kw’uyu mutoza, Hakim yahise atangaza ko yiteguye kongera gukinira ikipe y’Igihugu ye.

Maroc iri mu bihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika, bizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

UMUSEKE.RW