Handball U18: Umunsi wa Kabiri wabaye mubi k’u Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gikombe cya Afurika mu mukino wa Handball cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri umukino wa Kabiri.

Umukino wahuje u Rwanda na Misiri wari ukomeye

Ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 20 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa Kabiri muri shampiyona Nyafurika ya Handball mu batarengeje imyaka 18 iri kubera mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18, yatsinzwe umukino wa Kabiri na Misiri ku bitego 44-30.

Mbere yo gutangira uru rugendo, ingimbi zihagarariye u Rwanda, zijeje Abanyarwanda ko zizakora ibishoboka byose bakazishima.

Uko indi mikino yagenze:

Morocco 45:24 Uganda

Burundi 32-32 Libya

Algérie 42-19 Madagascar

U Rwanda rusigaje umukino ruzahura na Algérie mu mukino wa Gatatu mu mikino y’amatsinda. Ni umukino uzatanga ikipe izakina ¼ kuko izi kipe zombi zatsinzwe na Misiri.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane hateganyijwe ikiruhuko, indi mikino ikazagaruka ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022. Ni imikino ikomeje kubera muri BK Arena aho kwinjira nta kiguzi bisaba.

U Rwanda na Misiri bagaragaje umukino ukomeye
Maroc yabonye intsinzi yindi
Algérie yabonye intsinzi ya Mbere

UMUSEKE.RW