Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Ibintu byafasha APR kwivana imbere ya US Monastir
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Ibintu byafasha APR kwivana imbere ya US Monastir

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 17/09/2022 7:24

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya meber iwayo, CAF Champions League, ikipe ya APR FC irasabwa ibintu bigera kuri bitatu cyangwa birenga ngo ibashe gusezerera US Monastir izaba iri iwayo.

Adil arasabwa kubwira abasore be gutanga byose byabo ntacyo basize inyuma

Mu mukino ubanza, ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, ibifashijwemo na Mugunga Yves, yatsinze US Monastir igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri mpuzamahanga ya Huye.

Abakurikiye uyu mukino, babonye ko iyi kipe yo muri Tunisia, yabanje kwifata ntiyerekana umukino wayo mu minota 45 y’igice cya mbere ariko mu gice cya Kabiri ntacyo gusiga inyuma yari ifite ndetse yanatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

APR FC yagiye muri Tunisia ifite impamba y’igitego kimwe gusa, irasabwa ibintu bitatu cyangwa birenga kugira ngo ibashe kuzasezerera US Monastir.

Kutarekura mu minota 90 y’umukino!

Abakinnyi ndetse n’umutoza wa APR FC, barasabwa kuzatanga byose bafite ntacyo basize inyuma ndetse bakitegura guhangana kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ibi mu gihe babikora kandi bakabigeraho, byatuma ikipe ya US Monastira itabona uko yisanzura igakora ibyayo uko yabiteguye, bityo kubona igitego biyigore.

Kwikuramo ko umusifuzi azabiba!

Kimwe mu byo umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhammed agomba kwibutsa abakinnyi be, ni ukubanza gukura mu mutwe ko uzayobora uyu mukino azaba ahengamiye ku ruhande rwa US Monastir.

- Advertisement -

Kuko igihe cyose abakinnyi bazaza bishyizemo ko umusifuzi aza guhengamira ku ruhande rumwe, bizatuma bibagirwa inshingano zabazanye bityo gutsindwa byorohe uko.

Ariko mu gihe cyose bazakura mu mutwe ko umusifuzi ari bubasifurire nabi, bakazakina umukino wabo, bashobora kuzagora uwo bazaba bahanganye nk’uko babigezeho mu mukino ubanza.

Kwirinda ko US Monastir izabatanga igitego!

Mu gihe cyose ikipe ya APR FC yatsindwa igitego hakiri yo itarakibona, bishobora kuzayibera bibi kuko ikipe zombi zizaba zinganyije bituma ijya ku gitutu gishobora gutuma itsindwa n’ibindi.

Ariko mu gihe cyose iyi kipe ihagarariye u Rwanda yabona igitego mbere cyangwa ikabasha gucunga izamu ryayo neza ntiyinjizwe, byayigeza ku gusezerera US Monastir, cyane ko idakanganye.

Kudashyiramo abakinnyi benshi bugarira!

Abasesengura umupira w’amaguru, bahuriza ku cyita kigira kiti “Kugarira neza ni ugusatira.” Bisobanuye ko mu gihe usatira uba ushobora guca intege ikipe muhanganye.

Umutoza Adil arasabwa gukinisha abakinnyi bazi gutindana umupira kandi bashobora no gukoresha amakosa, kuko uko bawutindana ninako iminota izaba iri kwicuma iganisha ku gusezerera ikipe bazaba bahanganye.

Ariko uko ukinisha abakinnyi benshi bugarira, ni ko bituma ikipe muhanganye igusanga mu gice cyawe ikaba yagukoresha amakosa menshi yavamo ibitego.

Mu gihe ibi byose byakundira APR FC, nta kabuza ko yatahukana intsinzi i Rwanda maze ikazahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya Kabiri.

Umukino wa US Monastir na APR FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, Saa kumi z’amanywa za Tunisia zikaba Saa kumi n’imwe z’amanywa z’i Kigali.

Abashobora kubanzamo: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina, Niyigena Clèment, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Mugunga Yves, Nshuti Innocent.

APR FC irasabwa kutarekura kuva umukino utangiye kugeza urangiye

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball

Nyanza FC yahaye akazi Munyeshema Gaspard

Umuri Foundation yasezeye ku bana basoje ibiruhuko

Amavubi y’Abagore yanyagiwe na Ghana

Kalimba Alice yagizwe kapiteni wa Rayon y’Abagore

HABIMANA Sadi 17/09/2022 7:24 17/09/2022 7:24
Inkuru ibanza Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo ku iyimurwa ry’abatuye “Bannyahe”
Inkuru ikurikira Social Mula yashimishije abasohokera muri Nice Garden Hotel i Gicumbi
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?