Izamuka ry’igiciro cy’ibirayi i Musanze ryahagurukije MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko itewe impungenge n’izamuka ry’ibiciro ry’ibirayi, ivuga ko yohereje abatekinisiye bagiye gusuzuma iki kibazo.

Igiciro cy’ibirayi cyarazamutse (Photo Internet)

Ibitangaje mu gihe kuri ubu mu Karere ka Musanze, ibiciro by’ibirayi byazamutse, ikilo ni Frw 500 kivuye kuri Frw 350.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, aganira na Radio 1 yavuze ko hagiye gusuzumwa intandaro y’iryo zamuka.

Yagize ati “Twarabibonye ko i Musanze ari Frw 500, ariko ubusanzwe ibirayi hari ubwo biba byinshi iyo byasaruwe, mu minsi yashize kuva muri Nyakanga ntabwo kigeze kirenga Frw 350, natwe twatunguwe, ntabwo tuzi ikibazo cyabayemo, mu ruhererekane  kuva ku muhinzi kugera ku isoko.”

Dr Ngabitsinze avuga ko hari ubwo ku isoko byakenerwa cyane (demanded) ikazamuka bikaba bicye, noneho ababicuruza bakabonamo inyungu zifatika.

Yavuze ko bagiye kugenzura niba umucuruzi ugurisha ikilo Frw 500, hari icyo umuhinzi na we yabonye ku musaruro we.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko hari itsinda ryagiye gusuzuma icyo kibazo.

Ati “Kuzamuka kw’ibiciro kurumvikana, ariko hari abantu bahita babyuriraho, ugasanga byageze kuri Frw 500 ku isoko i Musanze, ariko aho byavaga i Kinigi, igiciro nta cyazamutseho.”

Yatanze umunsi umwe kugira ngo bamenye niba byazamutse bitewe n’ibibazo biri mu musaruro, cyangwa ari ukubitwara, ukubivana mu Kinigi bijya ahandi handi ku isoko.

- Advertisement -

Ati “Ariko ibyo bigomba kubonerwa igisubizo, kuko ibyo byatunguranye kandi twese byaduhangayitsa kuko ntabwo byari bisanzwe.”

 

Yakomoje ku izamuka ry’ibiciro…

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yemera ko n’ubusanzwe bimwe mu biribwa byazamutse ku biciro ariko atanga icyizere ko Guverinoma iri gutekereza uburyo ibituruka imbere mu gihugu  byakurirwaho amahoro kuri byo.

Yagize ati “Dufashe ibiciro uko byagiye bizamuka muri uyu mwaka turimo n’uheruka, turemeranywa ko ibiciro muri rusange byazamutse hafi 20%.”

Ati “Icyo turi gutekereza kandi gikomeye ni ukuvana amahoro ku bikomoka ku buhinzi harimo kawunga, umuceri, twaricaye n’inzego zitandukanye, tumaze kubikora neza harimo Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, (RRA) biri mu nzira nziza.”

Ibiciro ku isoko byarazamutse  bitewe n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, ibihano byafatiwe u Burusiya, ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bibazo byose byarushijeho kubera umugogoro umuguzi aho ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 7.5% muri Werurwe 2022, bigera ku 9,9% muri Mata, muri Gicurasi bigera kuri 12.6%.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW