Jenerali washatse guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi arafunzwe

Lieutenant-General Philémon Yav Irung, umuyobozi w’akarere ka gatatu ka FARDC ndetse n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.

Lieutenant-General Philémon Yav Irung uzwi nk’Igisamagwe cya Katanga arafunzwe

Uyu mu Jenerali uri mu bakomeye mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo amaze iminsi ibiri afungiwe muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 nibwo yatawe muri yombi, akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Ubugambanyi ngo yabukoranye na kimwe mu gihangange cyo hanze y’igihugu mu mugambi wo kwirukana ku butegetsi Perezida Tshisekedi.

Lt Gen YAV kandi akekwaho urupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe n’uburozi. Ni dosiye yafungishije abasirikare bakomeye muri FARDC.

Lt Gen  Philémon Yav yari ayoboye ingabo mu Ntara 5 zirimo Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tshopo.

Afunzwe adasohoje ubutumwa yari yiyemeje bwo kurandura umutwe wa M23 ukomeje kwahagiza ingabo za leta ya Congo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW