Kigali: Inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri

Abagabo babiri bikekwa ko ari abajura barashwe n’abashinzwe umutekano, amakuru avuga ko mbere yo kubarasa babarwanyije.

Mu gitondo urwego rw’Ubugenzacyaha rwagiye aho biriya byabereye (Photo TV 1)

Mu ijoro ryakeye, mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, Polisi yarashe abantu babiri bikekwa ko ari abajura barapfa.

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yabwiye UMUSEKE ko byabaye mu rukerera.

Ati “Byari byateze abantu bibateragura ibyuma, mu gutabaza inzego z’umutekano, Polisi, batangira kuyirwanya na bya byuma birangira babarashe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bariya bagabo bari bateze abantu babiri, ku buryo babakomerekeje bajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko byabaye mu masaha y’urukerera, hagati ya saa kenda (03h00 a.m) na saa kumi (04h00 a.m).

Ufiteyezu avuga ko abarashwe bari hejuru y’imyaka 25, ndetse ngo n’abo bari bateze ni abagabo na bo bari hejuru y’imyaka 20.

Yadutangarije ko atazi uko abakomerekejwe bamerewe, ariko “ngo mu gitondo babajyanye ku Kigo Nderabuzima ngo babafashe”.

Yasabye umuntu wese kuba ijisho rya mugenzi w’undi, hakabaho gutanga amakuru ku gihe hari uwo bakekaho ibikorwa by’ubujura.

- Advertisement -

Ati “Ndetse uwo ukora ubujura, yakwigishwa ko hari ibikorwa bindi yakora bikamuteza imbere.”

Bisa naho inzego zafashe ingamba zikarishye ku bakora ubugizi bwa nabi. Mu bihe bitandukanye muri aya mezi abiri ukwa 8 n’ukwa 9, hamaze kuraswa abantu bagera kuri 6 hirya no hino mu gihugu harimo n’aba barasiwe Kimisagara.

Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO)

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW