Kiyovu Sports yasubitse Inteko rusange

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bwatangaje ko bwasubitse inama y’inteko rusange yagombaga abanyamuryango b’iyi kipe kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022.

Inteko rusange ya Kiyovu Sports yasubitswe

Nyuma y’uko Perezida wari uwa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal uyu munsi ku wa 29 Nzeri 2022 yatangaje ko yasezeye kuri uwo mwanya wo kuba Perezida w’ikipe, hahise haba izindi mpinduka.

Bamaze gutangaza ko Inama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’ikipe itakibaye.

Inama y’inteko rusange yari iteganyijwe kuba ku wa 1 Ukwakira 2022 yongeye gusubikwa. Iri subikwa ry’inama ribaye ku nshuro ya Gatatu.

Ubwa mbere inama y’inteko rusange y’abanyamuryango yari iteganyijwe kuba ku wa 24 Nzeri ku isaha ya saa tatu z’amanywa (09:00 AM) kubera ko yari yahuriranye n’umunsi w’umuganda bayimurira ikigoroba cy’uwo munsi ku isaha ya Saa Saba z’amanywa (01:00 PM). Uwo munsi wose ntiyabaye byarangiye bayimuriye kuri tariki 01/10 /2022.

Binyuze ku rukuta rwa Instagram rw’ikipe ya Kiyovu Sports, ubuyobozi bwanditse ubutumwa buvuga ko inama yari iteganyijwe kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru itakibaye.

Ubuyobozi bw’ikipe mu butumwa bwanditse bwagize buti “Kubera ubusabe bw’abagize ubutegetsi bwa Kiyovu Sports Association inama yari iteganyijwe ku itariki ya 1/10/2022 ntikibaye”.

Basoje ibaruwa bamenyesha abanyamuryango babo ko ikindi gihe inama y’inteko rusange izabera bazakimenyeshwa.

Muri iyi kipe ibintu bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Perezida wayo yeguye kuri uwo mwanya.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko n’ikipe ishobora kudakina umukino bafitanye na Sunrise kuri stade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira.

Kiyovu Sports ishobora kudakina umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona
Abakunzi Kiyovu Sports ntabwo bari mu bihe byiza

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye