Ku kirwa cya Kirehe, barasaba Leta kubibuka ikabagezaho amazi meza

Nyamasheke: Abaturage batuye mu Kagari ka Rugali, mu murenge wa Macuba babangamiwe no kutagira amazi meza, banywa ay’ikiyaga cya Kivu.

Abatuye ikirwa cya Kirehe muri Nyamasheke banywa amazi y’ikiyaga cya Kivu

Ni abaturage 1143 batuye mu ngo 204 ku Kirwa cya Kirehe, mu mudugudu wa Kirehe, mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke.

Abaganiriye n’UMUSEKE badusabye kudatangaza amazina yabo. Barimo umusaza w’imyaka 57 y’amavuko uvuga ko nta mazi meza bigeze ko uyabonye amugeraho ahenze cyane.

Yavuze ko bisaba ko amazi meza bayategera ubwato, “bakayagura nk’ugura divayi.”

Umwe muri bo yagize ati “Tunywa amazi y’i Kivu, ukeneye amazi yo kunywa akodesha ubwato Frw 1000.”

Ayo mfaranga batanga ku bwato ni ayo kubukodesha bukabambutsa ikiyaga, ngo ijerekani bayishyura Frw 200 ku wagejeje amazi ku kirwa.

Undi na we ati “Ingo icumi nizo zibona ubushobozi bwo kujya kugura amazi, abandi twese twinywera i Kivu, turifuza guhabwa amazi meza.”

Umugore w’imyaka 50 y’amavuko wavukiye kuri iki kirwa yagize ati “Tubayeho mu buzima bubi, tunywa amazi mabi y’i Kivu, nta yandi tuzi, ntayo twigeze. Turasba Leta kudufasha tukabona amazi meza nk’abandi.”

Umugabo ufite imyaka 40 y’amavuko na we ati “Hano iwacu ku kirwa nta mazi meza nigeze mpabona. Nyanywa ngeze mu Kirambo. Leta badutabare baduhe amazi meza, twarwaye inzoka.”

- Advertisement -

Aba baturage bakomeza bavuga ko abenshi babona amazi meza ari uko bambutse i Kivu bageze  ahitwa mu Kirambo. Bitewe n’imibereho yabo, nta nubwo biborohera kubona ikiguzi cyayo.

Bashima Leta yabegereje amashuri, ariko bakifuza ko bahabwa n’amazi meza.

Ubuyobizi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’ibirwa bidafite amazi meza bukizi, bwizeza aba baturage ko hakiri gushakishwa ingengo y’imari yo kuyabagezaho.

MUKAMASABO Apolonie ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize ati “Kugira ngo babone amazi meza bibasaba kwambuka bakaza kuvoma hakuno, ibyo turabizi.”

Yavuze ko uyu mwaka nta ngengo y’imari ihari yo kubagezaho amazi meza.

Ati “Ni ukuyishaka niboneka tuzareba uko amazi yakwambuka akagera kuri biriya birwa. Turabizeza gushyiramo imbaraga, amafaranga naboneka nibyo bizakorwa mbere.”

Akarere ka Nyamasheke gafite ibirwa  bitanu, bizengurutswe n’ikiyaga cya Kivu. Bibiri muri byo, Mushungo na Kirehe biratuwe cyane.

Ku kirwa cyabo Leta yahagejeje ishuri, abahatuye bagasaba ko hagezwa n’amazi meza

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Nyamasheke.