Kwambara umwenda w’Amavubi ntako bisa; Hakim wahamagawe bwa mbere

Nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ye ya Mbere mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Hakim Sahabo ukina muri Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, yiteguye kwitangira u Rwanda kugeza rusubiye mu gikombe cya Afurika.

Hakim Sahabo [14] yishimiye gukinira Amavubi bwa Mbere
Uyu musore wakinnye umukino wa Kabiri Amavubi yatsinzwemo na St. Éloi Lupopo ibitego 3-1, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hakim yavuze imyato u Rwanda ariko avuga ko ababajwe no kuba Amavubi yatsinzwe umukino wa Kabiri.

Ati “Mbabajwe n’ibyavuye mu mukino uheruka. Ariko nishimiye kwambara umwenda urimo amabara y’u Rwanda. Tuzakomeza gutanga imbaraga ntabwo tuzacika intege.”

Uyu musore w’imyaka 17, Mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yakiniye amakipe y’abato ya Anderlecht yo mu Bubiligi, Genk na Malines. Ni umusore wavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi ariko ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda.

Hakim Sahabo [14] yabanjemo ku mukino wa Lupopo
Hakim akinira Lille U19

UMUSEKE.RW