Mageragere: Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni inshingano za buri wese

N’ubwo bigaragara ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo rigenda rigabanuka, abo mu nzego zifite aho zihurira n’umutekano w’abaturage mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barasabwa kutadohoka ahubwo bagakomeza kurirwanya kugira ngo ryo n’ingaruka zaryo biranduke burundu.

Abo mu nzego z’umutekano mu Murenge wa Mageragere bahagurukiye kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu mahugurwa agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uyu Murenge.

Ni amahugurwa yahawe Inshuti z’Umuryango, Abajyanama b’Ubuzima n’Inzego z’umutekano muri uyu murenge, yateguwe na Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural ku nkunga y’umushinga UN Women.

Abahagarariye izi nzego bagaragaje impamvu zirusha izindi gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane bikorerwa mu ngo ndetse banagaragaza ingamba bafite mu gukoma imbere icyo kibazo.

Hagaragajwe ko kutita ku bana, kutamenya amategeko n’uburenganzira, kubana abantu badasezeranye, ubukene, ubusinzi, kutubahana n’imyumvire mike ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera ihohoterwa n’amakimbirane mu ngo.

Nyiraneza Marie Grace, Inshuti y’Umuryango mu Kagali ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere yabwiye UMUSEKE ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane bibera mu ngo ari inshingano za buri wese.

Ati “Nta gutegereza ko biba ahubwo buri rwego bireba na buri muntu wese mu rwego arimo akwiye gufata ingamba zakumira iki kibazo kitaraba.”

Yavuze ko muri aya mahugurwa yamenye byimbitse amoko y’ihohoterwa, by’umwihariko ko ridakorerwa igitsina kimwe.

Ati “Nasanze abagore bahohotera cyane abagabo bitwaje uburinganire n’ubwuzuzanye, namenye ko iyo uhohoteye mugenzi wawe uba udindije igihugu.”

- Advertisement -

Ndabaramiye Celestin uhagarariye DASSO mu Murenge wa Mageragere, yavuze ko aya mahugurwa aje kubafasha kuzamura imyumvire no gufasha abaturage bafite ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Biradufasha kwinjira mu ngo dufashe abana bahuye n’ihohoterwa,mu nteko rusange z’abaturage tuzajya dutangamo ibyo biganiro.”

Nyiraneza Marie Grace, Inshuti y’Umuryango mu Kagali ka Nyarurenzi avuga ko amakimbirane mu muryango ateye inkeke

Mukeshimana Séraphine umukozi wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural yabwiye UMUSEKE ko hatekerejwe uruhare rw’abahuguwe mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kurandura iri hohoterwa.

Ati“Turabasaba kwinjira mu nshingano, gukora ibyo basabwa nk’abantu bahawe ubumenyi, ni uburyo bwo kongera kubafasha gusubira mubyo bashinzwe kugira ngo koko Abanyarwanda babashe kubaho mu buzima buzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas aganira na UMUSEKE yavuze ko muri uyu Murenge bafite imiryango 32 ibana mu makimbirane.

Ati “Kandi ayo makimbirane niyo agaruka akaza akagera mu bana, umwana akavuga ngo aho kunsubiza muri ruriya rugo mureke nigumire mu muhanda.”

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko rikigaragara.

Ati “Ni inshingano za buri wese kurwana muri uru rugamba kandi tugomba gutsinda, ntitwirare turacyabona abana b’abakobwa basambanywa, abagore bahohotera abagabo, abagore bakubitwa ndetse n’abapfa imitungo.”

Yasabye inzego z’ibanze ko zakorana n’abaturage mu guhanahana amakuru hagamijwe kwirinda aho iki kibazo cyava, avuga  ko bashyize imbere ubukangurambaga kugirango haveho umuco wo guceceka ku bahohotewe kuko batinya kuvuga ibyababayeho.

Gitifu Hategekimana Silas avuga ko imiryango 32 ibana mu makimbirane iri kwigishwa ngo ibeho mu mudendezo uzira amakimbirane
Mukeshimana Séraphine avuga ko Réseau des Femmes izahugura abarenga 200 mu Murenge wa Mageragere na Kinyinya
Abo mu rwego rwa DASSO bashimye aya mahugurwa, bavuga ko bungutse byinshi bizabafasha kuzuza inshingano zabo
Bihaye inshingano zo kwegera abaturage  mu nteko rusange n’ibindi bikorwa kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina riranduke
Abagore bavuga ko muri uyu murenge hari abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye
Abagabo basabwe kudaceceka ihohoterwa bakorerwa
Intero ni imwe, kurandurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Murenge wa Mageragere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW