MU MAFOTO 25: Uburanga bw’umugore wa Vital Kamerhe buri kuvugisha benshi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uburanga bwa Hamida Chatur Kamerhe bukangaranya benshi barimo ibikomerezwa

Hamida Chatur Kamerhe ni umwe mu bagore b’abaherwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baza imbere mu kuvugwaho kugira ubwiza n’ikimero.

Uburanga bwa Hamida Chatur Kamerhe bukangaranya benshi barimo ibikomerezwa

Nubwo ari umugore w’umunyapolitiki ukomeye muri RD Congo, igikundiro cye n’uburanga, biri mu bitangarirwa na benshi kuva kuri rubanda rwo hasi rw’i Masisi kugera mu bikomerezwa hirya no hino ku Isi.

Uyu mugore wa Perezida w’Ishyaka rya UNC, Bwana Vital Kamerhe, ubwiza bwe bukomeza gutangaza benshi by’umwihriko mu ngendo bagirana muri kiriya gihugu.

Usibye uburanga bwe, Hamida Chatur Kamerhe azwi mu bagore ba mbere muri RD Congo bambara neza kandi batunze ibintu by’agaciro.

Azwi mu kugira imiturirwa ihenze muri RD Congo, ku mugabane w’Iburayi na Amerika no kugenda mu modoka zigezweho.

Uyu mugore yavutse ku ya 6 Ugushyingo 1976 i Kinshasa, Ise umubyara Chatur Shabudin yari afite ubwenegihugu bw’Ubuhinde naho Nyina, Elisabeth Ndenge Vangu, akomoka mu bwoko bwa Bayombe, muri Seke-Banza, agace ko muri Congo-Central.

Mbere y’uko akora ubukwe bw’agatangaza na Vital Kamerhe mu mwaka wa 2019, yabayaranye abana batatu n’icyamamare mu muziki wa Rhumba, JB Mpiana ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umucuruzi ukomeye muri congo witwa Didi Kinuani.

Chatur Hamida Kamerhe nyuma y’ubukwe bw’agatangaza na Vital Kamerhe bibarutse umwana w’umuhungu witwa Isaka.

Mu myaka mike ishize kandi, yari azwiho kuba hafi ya Maurice Nguesso, mukuru wa perezida wa Kongo, Denis Sassou Nguesso.

- Advertisement -

Ubwiza bwe abufatanya n’ubushabitsi aho ku myaka 20 aribwo yinjiye mu bucuruzi bw’ibiribwa no gushora hanze ibikomoka ku mbaho.

Afite Hegitari nyinshi yahinzeho imyumbati muri kiriya gihugu zimwinjiriza ifaranga ritubutse buri mwaka.

Bivugwa kandi ko afite imitungo ihambaye yanditsweho n’abagabo babyaranye n’abo bagiranye ubushuti budasanzwe by’umwihariko akaba yaregukanye ubutunzi bwinshi yahonzwe na Vital Kamerhe.

Uyu mugore w’igikomerezwa uri guherekeza umugabo we mu ngendo z’amahoro muri Kivu ya Ruguru, asanzwe afite umuryango witwa Colombe, ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu burezi n’ubuvuzi akanatera inkunga ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Kuri uyu wa 13 Nzeri mu rugendo Vital Kamerhe yagiriye ahitwa mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, abaturage barambitse ibiganza kuri Hamida Chatur Kamerhe bamwifuriza kuzaba umufasha w’umukuru w’igihugu.

Izi ngendo za Vital Kamerhe mu Burasirazuba bwa Congo, abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bavuga ko ari uburyo bweruye bwo guharurira inzira Felix Tshisekedi mu matora y’umwaka utaha.

Hari n’abavuga ko iyi ari ikarita nziza igomba kugarura mu kibuga cya Politiki Vital Kamerhe, uri mubamaze igihe bagaragaza inyota yo kuyobora RD Congo.

Hamida Chatur Kamerhe
Vital Kamerhe n’umugore we Hamida Chatur
Ntibasigana muri Kampanye z’ishyaka ryabo rya UNC
Ubwo bageraga mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi
Chatur Hamida yavuzwe muri dosiye umugabo we yari akurikiranyweho mu minsi ishize ashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu

iUburanga bwe burangaza benshi barimo ibikomerezwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW