Mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo yigisha gukora imiti n’inkingo

Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ubuganga “College of Medicine &Health Sciences” ku bufatanye na za Kaminuza zo mu bihugu bigiza EAC n’ibigo bishinzwe ibijyanye n’inkingo mu Karere byari mu nama yiga ku masomo agiye kwigishwa mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Post Graduate modules).
Kuva ku itariki 19 Nzeri kugeza ku ya 20 Nzeri 2022 I Kigali mu Rwanda hateraniye inama yahurije hamwe ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba “EAC Regional Centre of Excellence for Vaccines, Immunization& Health Supply Chain Management.”

Ni inama yari igamije kumurika aho integanyanyigisho z’amasomo yigisha gukora inkingo, imiti, n’ubugenzuzi bw’imiti mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza zo muri biriya bihugu bigize EAC.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr Stephen Karengera yagize ati ” Iyi gahunda izigisha abo mu bigo bishinzwe ubuziranenge bw’imiti bo mu bihugu bya EAC ku rwego rw’icyiro cya Gatatu cya Kaminuza, twamaze gukora amasomo yo kwigisha, twahamagaye abo bireba tubereka amasomo abantu bagomba kwiga badatoranyije ndetse n’andi masomo yo gukurikirana mu kazi bakora haba muri labo  y’uruganda, gukora imiti no gukora ibigo bigenzura imiti ukareba niba imiti iri ku isoko yujuje ubuziranenge.”

Yasobanuyeko hari amasomo (modules) 10 yo kwiga nta gutoranya ndetse n’andi atatu yo guhitamo. Aya masomo yose hamwe abo bireba bayemeje.

Ati”Twari dufitanye imikoranire na za kaminuza zitandukanye zo muri EAC ariko n’abandi baturutse mu nganda, imiryango itari iya Leta, sosiyete sivile, ndetse n’abandi bose barebwa n’ibijyanye n’imiti.”

Dr Stephen Karengera yagaragajeko hari inzitizi zo kubona aho ababyiga babyitoreza mu gushyira ubumenyi mungiro.

Ati ”Dufite icyo kibazo muri rusange ariko turi kureba uko twafatanya mu kurandura izo mbogamizi.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere mu Rwanda hazubakwa uruganda rukora inkingo rwa BionTech. Uru ruganda ruzakenera abakozi bazobereye ibijyanye no gukora inkingo n’imiti.

Niho Dr Stiphen Karengera ahera avugako bazohereza abajya kwiga bene ayo masomo ahari kaminuza ziteye imbere bityo baze batange umusanzu muri ruriya ruganda no muri Afurika muri rusange.

- Advertisement -

Ni integanyanyigisho izatangira kwigishwa muri Nzeri ya 2023. Ati ”Ubu dusoje kwerekana aho amasomo ageze, tugiye kuyohereza muri College of Medicine, nibivayo bizajya muri Postgraduate, nibivayo bijye muri Sena ya Kaminuza y’u Rwanda, nibivayo bijye muri HEC, ariko tuzabijyana no mu bihugu bya EAC kugirango nabyo bibyemere.”

Yasoje avuga ko gahunda ya mbere izatangira muri Nzeri ya 2023 ni mu gihe andi masomo azatangira mu 2024.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW