Mu Rwanda hagiye kubera icyumweru cy’ibidukikije kizasorezwa muri Amerika

Mu Rwanda hagiye kubera icyumweru cy’ibidukikije kizabera mu Ngoro y’Ibidukikije ya Karongi kuva kuwa 19-25 Nzeri 2022, kikaba ari kimwe mu bikorwa byateguwe biri mu cyumweru cy’ibidukikije kizabera i New York kizwi nka “Climate Week NYC.”

Muri iki cyumweru hazashyigirwa imishinga yaba Nyampinga yo kurengera ibidukikije (photo: Inyarwanda)

Climate Week NYC ni icyumweru cy’Ibidukikije gitegurwa na Climate Group, kikaba ari cyo gikorwa cya mbere ku isi kinini mu bikorwa byo kurengera ibidukikije bigendanye n’ikirere (Climate).

Ni igikorwa cyitabirwa n’abayobozi bakomeye na za Guverinoma, abaherwe bo hirya no hino ku isi ndetse n’abaharanira kubungabunga ibidukikije ku rwego rw’isi. Bill Gates ni umwe mu baherwe bakunze kwitabira Climate Week NYC.

Climate Week NYC ibera i New York ariko ikagirwa n’ibikorwa binyuranye bitegurwa n’abantu cyangwa ibigo binyuranye, bikabera muri Amerika n’ahandi hanyuranye ku isi.

Bimwe mu bikorwa biba birimo bijyanye no kurengera ibidukikije hari ibihuza abayobozi ba za Guverinoma, hari ibihuza urubyiruko, hari ibitegurwa n’ibihugu ubwabyo ku bintu runaka, ndetse hari n’ibitegurwa n’ibigo binyuranye byose bigamije umurongo umwe wo kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Mu Rwanda, naho hazabera kimwe mu bikorwa bya Climate Week NYC cyiswe “Mother Earth Needs Us!” (Isi umubyeyi wacu iradukeneye) cyateguwe na Akeza Talent Ltd ifatanyije n’Ingoro y’Ibidukikije ya Karongi n’abandi bafatanyabikorwa, kikaba ari igikorwa kigamije guha urubuga ba Nyampinga bafite imishinga igendanye no kubungabunga ibidukikije bigendanye n’ikoranabuhanga cyangwa se hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni igikorwa kizaha umwanya abakobwa bose bagiye bitabira amarushanwa y’ubwiza mu bihe binyuranye yaba ayabereye imbere mu gihugu no hanze, abegukanye amakamba n’abatarayegukanye bafite imishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Ni mu rwego rwo kubahuza n’abaterankunga cyangwa se abashobora gushora imari mu mishinga yabo mu gihe kirambye, by’umwihariko abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda (Rwanda Diaspora) muri Amerika n’ahandi.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iki cyumweru harimo gusura (icyumweru cyose) Ingoro y’Ibidukikije ya Karongi ku bantu bose babyifuza kandi ku buntu, gukora umuganda no gutera ibiti mu karere ka Karongi n’ahandi.

- Advertisement -

Gusura ikimoteri cya Kijyambere cya Nduba n’urugomero rw’amazi rwa Nzove, kuganira ku mishinga ya ba Nyampinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije, n’ibindi bikorwa binyuranye bifitanye isano no kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Hazaba Inama (Conference) yo kuganira ku ishusho y’Ibidukikije mu Rwanda ndetse n’uruhare rwa ba Nyampinga mu kubungabunga ibidukikije.

Iki cyumweru cyateguwe nka kimwe mu bikorwa bizaranga icyumweru cy’Ibidukikije cya New York “Climate Week NYC”, ibikorwa bizaba binatambutswa ku rubuga rwa “Climate Week NYC” aho abazaba babyitabiriye ku rwego rw’isi bazaba babasha no gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije biri kubera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki cyumweru kizasorezwa i Dallas muri Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho nabwo imishinga ya ba Nyampinga izaganirwaho na bamwe mu bazayitera inkunga.

Muri ibi bikorwa, ba Nyampinga bazaba barangajwe imbere na Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth Rwanda) Josine Ngirinshuti, nawe uzagira umwanya wo kumurika umushinga we wo kubungabunga Ibidukikije ujyanye na “Food Waste Management.”

Abakobwa bifuza kwiyandikisha bafite imishinga yo kubungabunga ibidukikije biyandikisha ku mbuga za Akeza Talent Ltd.

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW