Muhanga: Umukecuru w’imyaka 87 yabyutse asanga abajura bamucucuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Kampire Mariane yabyutse asanga abajura bamennye ibirahuri by'urugi, banatwaye iby'agaciro yari afite mu nzu

Abajura bataramenyekana bitwikiriye ijoro batwara ibikoresho byo mu rugo rw’umukecuru witwa Kampire Mariane ufite imyaka 87.

Kampire Mariane yabyutse asanga abajura bamennye ibirahuri by’urugi, banatwaye iby’agaciro yari afite mu nzu

Byabaye mu Mudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.

Abajura babanje kumena ikirahuri cy’inzu ya Kampire Mariane, batwara televiziyo, gaz n’icupa ryayo yatekeragaho, amasafuriya, n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Déogratias avuga  ko abo bajura binjiye mu rugo rwa Kampire mu masaha atazwi ariko ari nijoro.

Uyu mukecuru ngo yakangutse asanga bamennye ibirahuri by’inzu, asanga ibikoresho by’agaciro byose babimutwaye.

Yagize ati: “Abo bajura ntabwo baramenyekana kugeza ubu, turacyashakisha.”

Niyonsenga yavuze ko  muri uyu mudugudu ubujura bumeze nabi, asaba abashinzwe irondo ko bongeramo imbaraga.

Bamwe mu batuye umudugudu wa Musengo bahamya ko ibisambo muri iyi minsi bimaze kuba byinshi, bakavuga ko hatabaye ingufu z’abashinzwe umutekano  ngo babahashye, ubujura bashobora gufata intera yindi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

- Advertisement -