Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 56, abana 3 barakomereka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bumaze kubarura inzu 56 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga, yatangiye kugwa ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Inzu nyinshi zagiye ziguruka ibisenge

Abantu batatu barakomeretse, n’ibikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’amapoto birangirika.

Umurenge wa Cyuve ni wo wibasiwe cyane.

Iyo mvura n’umuyaga byasenyeye abaturage, yatangiye kugwa ku cyumweru, ariko kuri uyu wa mbere iza kwiyongera yibasira inzu z’abaturage biganjemo abatuye mu Murenge wa Cyuve.

Muri uyu murenge habarurwa inzu zirenga 30 zimaze kwangirika kubera ibi biza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi avuga ko nubwo bakiri gukora ibarura ry’ibyangiritse byose, kuri ubu hari inzu, amapoto n’insinga ndetse n’ibihingwa by’abaturage byamaze kwangirika.

Asaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge by’inzu zabo kuko ari byo bikunze kuguruka, no kuyobora amazi ashobora kubasenyera.

Yagize ati “Kugeza ubu turacyari kubarura ibimaze kwangizwa n’imvura ivanze n’umuyaga yibasiye ibice by’Imirenge y’uyu Mujyi, hari inzu, ibihingwa, ibikorwa remezo birimo amapoto n’insinga byangiritse ndetse hari n’abana batatu bakomeretse.”

- Advertisement -

Ubuyobozi ngo buracyari kureba imiryango yangirijwe ibyayo ngo hagire igikorwa, na minisiteri ibishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri iki gihe cy’umuhindo, Akarere ka Musanze kari kugwamo imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, cyane ko n’igihe cy’impeshyi gishize izuba ryabaye rike cyane kuko imvura isa n’iyakomeje kugwa.

Mu mezi icyenda ashize ibiza byahitanye abantu 137 – MINEMA

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA