Ngoma: Yafatanywe amafaranga 246,000 y’amiganano

Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, akurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Abacuruzi basabwe kujya bagenzura inote bakamenya ko amafaranga bihyuwe ari mazima

Yafatiwe mu Mudugudu w’Isovu, Akagali ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, afite amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo ine na bitandatu (Frw 246,000) y’amahimbano.

Mutabazi Emmanuel yafashwe ku wa Kane tariki 01 Nzeri, 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Mutabazi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi, wo mu Mudugudu wa Isovu amaze kwitegereza amafaranga yishyuwe abona ko ari amahimbano.

Ati: “Polisi yahamagawe n’umucuruzi avuga ko hari umukiriya uguze ibisuguti yishyura inoti y’amafaranga 1000 ariko bigaragara ko ari amahimbano. Polisi yahise ihagera ifata Mutabazi, bamusatse bamusangana Frw 246, 000 y’amahimbano.”

Mu mafaranga yari afite ngo harimo inoti 88 z’igihumbi n’inoti 79 z’ibihumbi 2000. Uyu wayafatanywe yanze kugaragaza aho yayakuye.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Sake, ngo hakorwe iperereza.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi watanze amakuru hakiri kare bigatuma uyu Mutabazi afatwa atarakwirakwiza ariya mafaranga mu baturage.

Yasabye abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange kujya bagenzura amafaranga bahawe, anibutsa abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.

- Advertisement -

 

Gukwiza amafaranga y’amiganano ni icyaha!

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW