Ni igihe kigeze cyo kugarura abanyamahanga muri APR?

Nanubu haribazwa niba koko ari igihe kigeze cyo kugarura abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC bitewe no kuba iyi kipe ikomeje gusuzugurwa ku rwego mpuzamahanga.

Abafana ba APR FC bakomeje kwicwa n’agahinda

Ni nyuma y’imyaka icumi iyi kipe y’Ingabo ikinisha abakinnyi b’aben’Igihugu gusa ariko umusaruro wakomeje kuba nkene.

Nyuma yo gusezererwa na US Monastir mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, CAF Champions League, ikipe ya APR FC yongeye kwibazwaho byinshi.

Benshi mu bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamya ko igihe kigeze cyo kugarura abanyamahanga kuko abakinnyi b’abanyarwanda batihagije.

Ubuyobozi bwa APR FC bukwiye kuva ku izima!

Abakurikira iyi kipe ndetse bakanayikunda, bahamya ko kuva yafata gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa kuko nta kidasanzwe yagezeho uretse gusezererwa kenshi mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.

Ubwo hashyirwagaho iyi gahunda, ikindi cyavuzwe kwari ukugabanya amafaranga yatangwaga ku banyamahanga ariko si ko byagenze kuko n’abakinnyi b’abanyarwanda batangwaho umurengera.

Adil Erradi Muhammed yebereye ikigeragezo APR FC!

Umwe mu banyamakuru bajyanye n’iyi kipe y’Ingabo muri Tunisia, yareruye avuga ko umutoza mukuru wayo, ari we watumye isezererwa muri CAF Champions League bitewe n’uburyo yari yapanze ikipe ibanzamo.

- Advertisement -

Igihe cyo gukoresha izina cyararangiye!

Mu Kinyarwanda baravuga ngo iyahigaga yahiye ijanja, bashaka kuvuga ko hari umuntu wari ufite imbaraga runaka ariko zikagera ubwo zimushirana agasigara ari umunyantege nkeya.

Ikipe ya APR FC yahoze ari ikipe itinyitse imbere mu Gihugu no mu Akarere ka Afurika yo Hagati n’iy’i Burasirazuba, ariko ingoma zikaba zarahinduye imirishyo.

Icyita rusange Abanyarwanda benshi bahurizaho, ni uko iyi kipe y’Ingabo ikwiye kuva ku izima igashaka izindi mbaraga zo kuyifasha kuko gukinisha Abanyarwanda gusa bitazayigeza ku musaruro mwiza yifuza ku rwego mpuzamahanga.

APR FC ikomeje guseba mu marushanwa mpuzamahanga

UMUSEKE.RW