Umukino wabereye i Londres mu Bwongereza, Roger Federer yasezeye Tennis imbere y’ibihangange muri uyu mukino, bamwe bararira.
Roger Federer yari amaze imyaka 25 ari umwe mu bambere muri Tennis, akaba yasezeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.
Afite ibiyembo 103 birimo 20 byo mu marushanwa akomeye bita (Grand Chelem). Yamaze ibyumweru 310 ari nomero ya mbere mu mukino wa Tennis, harimo ibyumweru 237 byikurikiranya ari kuri uwo mwanya.
Ikimenyetso Umwami wa Tennis, Roger Federer asize muri uyu mukino ntikizapfa kwibagirana.
Umukino wo gusezera kwa Federer witabiriwe n’abafana be 17,000 bari buzuye Stade yitwa O2 Arena.
Akenshi humvikanaga urwamo, amashyi menshi, bamwe barize ndetse harimo Rafael Nadal wahanganye igihe kirekire na Roger Federer.
Roger Federer yagize ati “Nzahora nibuka amasura n’ibyishimo.”
Uyu mugabo wagize ikibazo mu ivi, nyuma y’uko bigaragaye ko nta kimenyetso cyo gukira neza rigaragaza, hari hashize iminsi atangaje ko bidasubirwaho azasezera Tennis.
Roger Federer yahisemo gusezera Tennis mu mukino w’irushanwa yise Laver Cup, yateguriye mu mujyi wa Londres/London, aho yakunze kugirira ibihe byiza ahatwarira irushanwa rya Wimbledon, cyangwa amarushanwa yitwa Masters.
- Advertisement -
Yagize ati “Natekereje kubikora hashize ukwezi, kandi numvaga ko nzabikora, nta handi uretse aha.”
IVOMO: Le Soir
UMUSEKE.RW