Nyamirambo: Yaguwe gitumo yiba insiga z’amashanyarazi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ingufu(REG) ku bufatanye na RIB.
Uyu yafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo amaze kwiba insiga
Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Kalisimbi mu Karere ka Nyarugenge.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ryemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yabwiye UMUSEKE ko uyu afungiye kuri sitasiyo ya RiB ya Rwezamenyo.

Yagize ati “Nibyo yafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu murenge ashyikirizwa RIB n’insinga yari yibye.”

Uyu muyobozi yavuze inzego z’ibanze zizakomeza gukorana n’Ikigo cy’Ingufu mu rwego rwo guca intege abashaka kwangiza ibikorwaremezo.

Yagize ati“Turi gukorana na REG ku bantu bose biba insinga bagafatwa ndetse no kurinda ahari ibikorwa by’ iterambere.”

Amakuru avuga ko uyu yibaga insiga akazicuruza muri ako gace yafatiwemo.

Amategeko agena ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegegeko rigena ko  ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW