Perezida Kagame yagaragaje ko “umukino wo gushinjanya” utakemura ibibazo muri Congo

Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagejeje ku nama rusange ya UN, yavuze ko ibirego byatanzwe n’abaturanyi ba RD Congo ari “umukino wo gushinjanya” utakemura ibibazo by’umutekano mu Karere.

Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku nama rusange ya UN agaruka ku birego bya Congo

Congo ivuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze amezi atatu  wigaruriye umujyi wa Bunagana n’utundi duce muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku nama rusange ya 77 ya ONU, yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu gihugu cye muri Werurwe 2022, ndetse rufasha inyeshyamba za M23.

Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwanafashe ibice muri Kivu ya Ruguru bikozwe n’umutwe w’iterabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kurwana.

U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, Perezida Kagame yavuze hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by’umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.

Ati “Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w’iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa  Congo.

Ati “Ntidushobora guteganya cyangwa gukumira ibibazo byose, ariko dushobora kwitegura no kubyitwaramo neza kandi vuba, mu gihe bikenewe, hakenewe ubufatanye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye mu kugarura umutekano byagaragaye ko bitanga umusaruro, yatanze urugero muri Mozambique no muri Santrafurika aho ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

- Advertisement -

Yagaragaje ko mu gihe uburyo nk’ubwo bwageragezwa muri RD Congo byagira icyo bihindura hakagaruka ituze.

Ibibazo bya Congo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ari ibyabo bwite, kandi kubirushyiramo ari ukwirengagiza ukuri no kuyobya amahanga.

U Rwanda ruvuga ko abagize M23 ari abanyekongo bityo Leta yabo ikwiye kuganira na bo ibintu Congo idakozwa.

Perezida Paul Kagame agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu baturanyi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW