Mu birori byo gufungura umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023 mu Burundi, Perezida Varisito Ndayishimiye yagabishije abigira ibihangange muri kiriya gihugu ngo bifuza kumuhirika ku butegetsi.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatanu, yahamije ko nta ‘Coup d’etat’ izongera kuba muri kiriya gihugu, kandi ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa inkoni y’ubutabera.
Yeruye ko ibintu byose bijyanye n’ineza y’abaturage azabyifatira mu ntoki ze, asaba abashinzwe umutekano n’ubutabera kuryamira amajanja.
Ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho,amategeko akore turebe ko bitazashoboka.”
Yasobanuye ko umwanya yataye yijujutira abayobozi bakora nabi bagamije kumwangisha abaturage yawizemo byinshi.
Ati “Baranyinubira bavuge ngo nahemutse kwifatira mu ntoki ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.”
Ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryateje intugunda mu Burundi, Perezida Ndayishimiye avuga ko hari agatsiko k’abaherwe na bamwe mu bategetsi bakoresheje iyi turufu mu rwego rwo kugumura abaturage maze ngo “Bakore coup d’etat bitwaje ko adashoboye gucyemura ibibazo by’abaturage.”
Yabikomye cyane avuga ko ubutabera buzabaha isomo rikomeye ashimangira ko nta ntambara izongera kuba mu Burundi cyangwa guhirika ubutegetsi.
Yagereranyije abarwanira kuba abakuru ko bameze nk’uwitwa Maconco wigometse ku Mwami Mwezi ashaka yicwa aticaye ku ntebe y’ubwami.