Imyigaragambo isaba kubohoza Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byigaruriwe n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa RD Congo yaguyemo umuntu umwe abandi barakomereka.
Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa kane muri Rutshuru-Centre muri Kivu ya Ruguru, isaba Leta ya Kinshasa gukora iyo bwabaga ikabohoza Umujyi wa Bunagana n’utundi duce ingabo za Leta zambuwe na M23.
Sosiyete Sivile yateguye iyi myigaragambyo ivuga ko nta gikorwa gifatika kigaragaza ko ingabo za Leta, zifite ubushake bwo kurwanya umutwe wa M23 umaze iminsi 100 wirukanye FARDC i Bunagana n’ibindi bice.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa kane yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’imihanda irafungwa.
Umuhanda uva Rutshuru-Centre ujya i Goma ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru nawo wari wafunzwe.
Abigaragambya kandi bateye ibiro by’umuyobozi wa Gisirikare maze bicara mw’ituze basaba ko “Ingabo zegura intwaro zikajya guhangana na M23.”
Polisi yarashe abigaragambya umuntu umwe ahita yitaba Imana mu gihe babiri bakomeretse nk’uko byatangajwe na Justin Bin Bishango, umunyamabanga wa sosiyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru.
Yavuze ko ” Ntituzacika intege ngo twimuke kugeza ibikorwa bya gisirikare bitangiye kurwanya M23.”
Uwapfuye ni umusore warashwe mu gatuza nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’ibitaro bya Rutshuru.
- Advertisement -
Ibyumweru byinshi bimaze kwihirika nta kurasana hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 gusa buri ruhande ruhora ruryamiye amajanja mu kwirinda ko rwatakaza ibirindiro mu gihe haba ibitero bishya.
Uwari ushinzwe kuyobora ibikorwa bya FARDC mu kurwanya M23 Lt Gen Philémon Yav kuva ku wa mbere afungiwe i Kinshasa akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi.
Ni mugihe umuvugizi mu bya Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yahamagariye abashoramari batandukanye kujya gukorera i Bunagana kuko hari amahoro n’umutekano kandi ubushabitsi bukorwa nta bituga ukwaha.
Major Willy Ngoma yatangaje ko abifuza gukorera ubucuruzi i Bunagana bahawe ikaze kugira ngo barusheho kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW