Rubavu: Umukecuru w’imyaka 51 yasanzwe mu murima yapfuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Nyirarukundo Marie w’imyaka 51, wo mu Murenge wa Rubavu , mu karere ka Rubavu yasanzwe mu murima  yapfuye. Umuryango we watangaje ko yari asangaywe uburwayi nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu murima uri murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko yari yaraje guca inshuro.

Yari yarahawe umurima ngo awuhinge, ba nyirawo baje kureba ngo bamenye aho ageze basanga yapfiriyemo.

Yagize ati” Uyu muturage asanzwe akora ibiraka.Yaje aje gupagasa,yari asanzwe akora ibiraka byo kubagara, akorana n’abamuhaye akazi, mu gitondo bagiye kureba uko yakoze akazi basangamo umurambo we, Umuryango we utubwira ko yari asanzwe afite Ibibazo by’uburwayi,ariko iyo byagenze gutyo ntabwo tubyizera.”

Gitifu Uwimana Vedaste yavuze ko mu muryango we nta makimbirane yari afite.

Uyu muyobozi yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora Iperereza ku cyaba cyishe uyu muturage.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

 TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW