Rubavu: Umuturage yariwe n’inzuki zimutsinda mu murima

Sekayuzi Bigirabagabo Deo w’imyaka 65 wari usanzwe akora akazi ko guhinga no korora, yasanzwe mu murima yashizemo umwuka nyuma yo kurumwa n’inzuki.
Inzuki zariye umugabo ziramwica

Ibi byabaye kuwa 24 Nzeri 2022, bibera mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Kinigi Umudugudu wa Burevu  mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage yagiye mu murima nk’uko bisanzwe, agezeyo asanga inzuki zabaye nyinshi maze yigira inama yo gusubira mu rugo gushaka ikibiriti kugira ngo azigabanye amakare.

Yagize ati“Yari agiye guhinga mu murima we, agezeyo asangamo inzuki zimubuza guhinga, yasanze zaritsemo zabaye nyinshi. Asubira mu rugo gufata ikibiriti ngo acane zigabanye amashagaga , imyotsi izirukane, mu gihe yacanaga wa muriro, basanze zamuriye yamaze gupfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko n’abaje gutabara baje basanga umuriro wamutwitse ariko ko yishwe n’inzuki.

Niyomugabo yavuze ko umuryango wemeza ko uyu muturage yaje gufata ikibiriti iwe mu rugo kandi ko nta muntu bashyira mu majwi kuba inyuma y’urwo rupfu.

Uyu muryango wasabaga ko wahita uhabwa umurambo wa nyakwigendera kugira ngo uhite ushyingurwa kuko nta muntu ubiri inyuma.

Uyu muyobozi yasabye abantu kwigengesera bakirinda gucokoza Inzuki mu mizinga.

Yagize ati” Inzuki zifite uko zororwa, Inzuki ziba mu mizinga. Niba uzibonye wirinda kuzicokoza kugira ngo zitajya ahandi hantu.”

Nyakwigendera asize umuryango w’abantu batanu, umurambo we uri ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe bagitereje ko bahabwa uburenganzira bwo kuwushyingura.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW