Ruhango: Abatekamutwe bakubise DASSO baramukomeretsa

Umukozi ushinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere, DASSO, witwa Nyandwi Bosco mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri 2022, yakomerekejwe n’abagabo bane bakekwaho ubujura, ubwo yajyaga gutesha abo bari bagiye kwambura nk’uko UMUSEKE wabibwiwe n’ubuyobozi.

DASSO Nyandwi Bosco yakomerekejwe n’abakekwaho ubutekamutwe

Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu DASSO yagiriwe ubugizi bwa nabi n’abo bagabo bikekwa ko ari abajura, maze bakamutemesha umuhoro.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko yahiritswe, akagwa mu muferege(rigole) irimo boridire( bordure) zikamukomeretsa ukuguru.

Gitifu Nemeyimana yavuze ko kuri ubu DASSO arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, ko hari abatawe muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Yagize ati” Abantu babiri bakekwaho iki cyaha bamaze gufatwa abandi 2 muri bo baracyashakishwa.”

Amakuru avuga ko  hari hashize igihe, abo bajura banaga ibifurumba mu muhanda, bagashuka abaturage ko ari amafaranga yabo bataye, bunama kubitoragura bakabambura amafaranga, telefoni n’ibindi baba bafite.

UMUSEKE.RW / RUHANGO