Rusizi: Bamutima w’urugo basabwe gukemura ibibazo bahereye mungo zabo

Ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Rusizi basabwe kubanza gukemura ibibazo byo mu ngo zabo mbere yo kujya kubikemura mungo z’abandi.

Ba mutima w’urugo biyemeje kuba umusemburo w’iterambere aho batuye

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi  mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore  yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Mubyo basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere harimo kugira isuku, gukemura amakimbirane yo mungo n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’umuryango.

Dr. Kibiriga Anicet ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabanje kubashimira uburyo besheje imihigo bari bahize abibutsa ko bakomeje urugendo.

Yaboneyeho kubasaba ko bagomba kuba icyitegererezo mubo bahagarariye ati “Ntabwo wajya kuvuga ngo abantu bagire isuku utihereyeho, ukwiye kuba ikitegererezo ukayigira wowe ubwawe no mu rugo rwawe bikagaragara ko utanga ibyo ufite.”

Mu bibazo aba bamutima w’urugo bagaragaje harimo amakimbirane yo mu miryango, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwiteguye gufatanya nabo muri gahunda zose zirimo guca amakimbirane yo mu miryango akunze kugaragara.

Meya Dr Kibiriga ati” Twabemereye ko hagiye kuba umwiherero bakiganireho bacukumbure bashake n’ingamba zo kukirwanya, bakagihashya, nta ejo, gahunda wateganyije yikore uyu munsi niba hari imihigo wahize yikore uyirangize vuba uhige n’indi.”

Mu mihigo 12 aba bamutima w’urugo mu karere ka Rusizi bari bahize mu ngengo y’imari y’umwaka ushize 2021-2023 harimo gufasha abantu bafite inzu zimeze nka nyakatsi bawesheje muri 51% imihigo yose bayesheje kuri 94.6%, mu ngengo y’imari yumwaka 2022-2023 ntabwo bahagaze naho barakomeje.

Hasinywe imihigo igamije iterambere ry’igihugu


MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

- Advertisement -