Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo ku iyimurwa ry’abatuye “Bannyahe”

Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo rishima ibikorwa bya Guverinoma byo gutuza heza abaturage, nyuma y’iminsi mike abari batuye Nyarutarama muri Gasabo, hazwi nka “Bannyahe” bamwe bimutse ku neza, abandi bakabisabwa n’ubuyobozi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kwimura abatuye Kangondo na Kibiraro byarangiye

Inama yahuje ba Perezida ba Komisiyo yateranye ku wa gatanu, tariki ya 16 Nzeri, 2022 iyobowe na Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin yize igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.

Sena ivuga ko mu kungurana ibitekerezo kuri icyo gikorwa, Inama y’Abaperezida yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).

Inama ya ba Perezida ba Komisiyo muri Sena, yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Aba baturage batangiye kwimurwa kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bakajyanwa gutura mu mudugudu wubatswe mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na Sena, rigira riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza, mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza.”

Abaturage bari banze kujya gutura mu Busanza bavuga ko bubakiwe inzu zidahwanyije agaciro n’imitungo bari bafite

Sena ivuga ko bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo : Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Inama y’Abaperezida yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho yabo.

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kwimura bariya baturage byarangiye kandi byagenze neza.

- Advertisement -

Kuri Twitter yanditse ati “Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo. Leta ikomeje kandi gutega amatwi, no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza.”

Dr Habineza azanye ingingo nshya ku kibazo cy’abaturage ba “Bannyahe”

Bannyahe isigaye ari amateka, bose bagiye gutura mu Busanza
Aho bagiye hari ibikorwa remezo by’ibanze
Uyu ni umudugudu wa Busanza ubu watujwemo abari batuye Kangondo na Kibiraro

UMUSEKE.RW