Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yagarutse

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, ryemeje ko shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri uyu mukino, izatangira mu ntangiriroza z’ukwezi gutaha.

Shampiyona ya Volleyball yagarutse

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izatangira tariki 1 Ukwakira, ikazarangira muri Mutarama umwaka utaha.

Ni shampiyona yaherukaga gukinwa muri Gashyantare uyu 2022, aho ariko ikinwa yitiriwe Forzza, aho yaje kwegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo, mu gihe mu cy’iciro cy’abagore igikombe giheruka cyegukanywe na APR WVC.

Iyi shampiyona izakinwa mu buryo busanzwe bukoreshwa. Ibi bisobanuye ko amakipe azahura yose hagati yayo muri buri cyiciro, maze hakazafatwa ane yaje imbere maze agakina Carré d’As nk’ibisanzwe.

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’isozwa rya shampiyona, FRVB yateguye ibikorwa bitandukanye birimo n’amarushanwa yagiye ifatanyamo n’izindi nzego.

Rimwe mu marushanwa riri ngarukamwaka muri Volleyball ndetse ryanayeguwe n’iri shyirahamwe, ni iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [GMT].

Andi marushanwa yabaye muri uyu mwaka muri Volleyball, harimo Memorial Kayumba, Memorial Rutsindura, Gisagara Tournament, KVC Tournament yabereye muri Uganda ndetse na Gisaka Open.

Uretse ayo marushanwa yagiye yitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, muri uyu mwaka FRVB ifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yagiye itegura ikanohereza amakipe atandukanye mu mikino mpuzamahanga.

Muri Volleyball yo ku mucanga, hasohotse ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 19 (abahungu n’abakobwa), aho yari mu gikombe cy’Akarere ka Gatanu, imikino yabereye i Burundi.

- Advertisement -

Muri uyu mwaka kandi nibwo abakinnyi 2 ba Volleyball yo ku mucanga begukanye umwanya wa 4 mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, [Commonwealth Games], yabereye mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham.

Abandi bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, ni ingimbi zitarengeje imyaka 23 zitabiriye irushanwa ryo muri icyo cyiciro, yabereye muri Tunisia.

Muri uyu mwaka, u Rwanda ruzakira imikino ihuza amakipe y’Igipolisi muri aka Karere izwi nka EAPCO Games.

Abakunzi ba Volleyball bagiye kongera kuryoherwa

UMUSEKE.RW