Uburusiya bwahaye ubwenegihugu Edward Snowden ushakishwa na US

Perezida Vladimir Putin ku wa mbere yahaye ubwenegihugu umunyamerika Edward Snowden ushakishwa n’ubutabera bwa America.

Perezida Vladimir Putin ku wa mbere yahaye ubwenegihugu umunyamerika Edward Snowden

Edward Snowden, yahoze ari umukozi mu biro bya Amerika bishinzwe iperereza, CIA. Yanakoreye urwego rushinzwe umutekano muri Amerika, US National Security Agency.

Yahungiye mu Burusiya akurikiranweho ko yatangaje inyandiko z’ibanga z’urwego yakoreraga, National Security Agency.

Yavuze ko yabikoze kugira ngo arengere uburenganzira bw’abatuye isi.

Perezida Vladimir Putin yamuhaye ubwenegihugu mu gihe, umubano w’igihugu cye na America ishakisha Snowden itameze neza kubera intambara yo muri Ukraine.

Dmitry Peskov, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, yabwiye itangazamakuru ko Snowden yahawe ubwenegihugu nyuma yo kubusaba.

Snowden yigeze gutangaza mu kwezi kw’Ukwakira 2020 ko yasabye ubwenegihugu bw’Uburusiya, ariko ko yifuza kugumana n’ubwenegihugu bwa Amerika.

Umugore wa Snowden, Lindsay Mills na we ngo agiye gusaba ubwenegihugu bw’Uburusiya nk’uko byemejwe na Anatoly Kucherena, Umunyamategeko wa Snowden akaba yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Uburusiya, RIA Novosti.

Umukobwa wabo we afite pasiporo y’Uburusiya kuko niho yavukiye.

- Advertisement -

Edward Snowden yamennye amabanga ya Leta ya America, aza guhungira mu Burusiya tariki 20 z’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2013.

Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa gatandatu 2013, urwego rushinzwe ubutabera muri America rwareze Snowden ibyaha bibiri birimo icyo kurenga ku mategeko agenga ubutasi, n’icyo kwiba umutungo wa Leta. Ibyo birego byatumye, America yambura pasiporo uyu mugabo.

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW