Browsing category

Uburayi

Ubufaransa bwemereye Tshisekedi ubufatanye mu guteza imbere Congo

Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Felix Tshisekedi akomeje urugendo rwe mu Bufaransa, nyuma yo guhura na Perezida Emmanuel Macron, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo Kinshasa byavuze ko Perezida Emmanuel Macron n’umugore we bakiriye Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru. Mu biganiro abaku b’ibihugu bagiranye mu muhezo harimo ubufatanye mu by’umutekano, umuco, […]

Guverinoma y’Ubwongereza yemerewe kohereza abimukira mu Rwanda

Umushinga w’itegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza mu nzira zitari zo wemejwe n’Inteko. Ku wa Mbere nijoro nibwo abagize Inteko batoye bemeza uriya mushinga. Icyifuzo cy’abategetsi batandukanye mu Bwongereza ubu gishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak cyagiye gihura n’inzitizi zirimo kukinenga no kugana inkiko ngo zigiteshe agaciro. Inteko ishinga amategeko yagaragaje ko […]

Amagambo ya Perezida Putin ku gitero cyahitanye abantu 115

*Umunyamakuru uri i Mosco yahaye UMUSEKE amakuru kuri hariya hatewe Mu Burusiya ijuru ryabaguyeho, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku nzu y’imyidagaduro igezweho yitwa Crocus City Hall, Perezida Vladimir Putin yavuze ko abanzi batazacamo ibice abaturage b’Uburusiya. Iki gitero nibura cyaguyemo abantu 115 abandi 140 barakomereka. Mu ijambo yabwiye abatuye Uburusiya, Vladimir Putin yavuze ko abakoze […]

Uburusiya burashinja Ukraine kurasa indege itwaye imfungwa z’intambara

Umwe mu Badepite mu Nteko y’Uburusiya yashinje Ukraine kurasa indege yarimo imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine bari kuguranwa imfungwa z’intambara z’Abarusiya. Nta bimenyetso yatanze, ariko uyu mudepite witwa Andrei Kartapolov wahoze ari General mu ngabo z’Uburusiya, yavuze ko indege y’Uburusiya yarashwe na Ukraine. Andrei Kartapolov yavuze ko iriya ndege yari itwaye imfungwa z’intambara yarashwe misile eshatu. Yavuze […]

Bidasubirwaho byemejwe ko Prigozhin wayoboraga Wagner yapfuye

Uwahoze ari Umuyobozi wa Sosiyete y’abarwanyi b’abacanshuro bo mu Burusiya yitwa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin byemejwe ko yapfuye mu mpanuka y’indege yabaye ku wa Gatatu. Aya makuru yari yakomeje gushidikanywaho, yemejwe n’inzego z’ubuyobozi mu Burusiya. Itsinda ry’abakora iperereza ryatangaje ko abantu 10 bari mu ndege babashije kumenyekana n’imyirondoro yabo, kandi bakaba ari bo bari ku […]

Leta y’Uburusiya yahakanye ko ari yo yishe umuyobozi wa Wagner

Mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byemeje ko Perezida Vladimir Putin yaba ari we wishe inshuti ye Yevgeny Prigozhin, Umuvugizi w’ibiro bya Perezid yabihakanye. Dmitry Peskov, Umuvugizi muri Perezidasni y’Uburusiya yavuze ko nta bimenyetso bihari biragaragaza uwishe Prigozhin. Ati “Kugeza ubu nta makuru afatika dufite, hakenewe ko haboneka amakuru afatika azabisobanura mu iperereza ryatangiye […]

Uwabigizemo uruhare arazwi – Zelensky avuga urupfu rwa Prigozhin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye ntaho gihuriye n’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye mu mpanuka y’indege. Yagize ati “Ntabwo dufite uruhare muri ibi, ibyo ni ukuri. Ntekereza ko buri wese azi ubyihishe inyuma.” Ibi Zelensky yabibwiye abanyamakuru ari i Kyiv, akaba yanateye urwenya asaba amahanga gukomeza guha igihugu cye indege zo kurwana […]

UPDATED: Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner Group yapfuye

Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacanshuro wa Wagner Group, byemejwe ko yapfiriye mu mpanuka y’indege ye bwite, akaba yari kumwe n’undi bashinganye Wagner Group witwa Dmitry Utkin. Iby’urupfu rw’uyu mugabo wari ukanganye ku Isi ntibivugwaho rumwe. Urubuga rwa telegram rw’umutwe yashinze wa Wagner Group rwemeje ko yapfiriye mu mpanuka y’indege. Iyi ndege bwite ya Prigozhin yahanutse […]

Abacanshuro ba Wagner bageze muri Belarus

Igihugu cya Ukraine cyemeje ko abarwanyi b’Abarusiya ba sosiyete ya Wagner Group bamaze kugera gihugu cya Belarus bavuye mu Burusiya. Urwego rushinzwe kugenzura imbibe muri Ukraine rwitwa DPSU rwavuze ko rukigenzura imibare y’abarwanyi bagiye muri Belarus, n’impamvu zabajyanyeyo n’aho bagiye. Hari amakuru BBC ifite avuga ko imodoka 60 z’abarwanyi ba Wagner zambutse urubibi kuri uyu […]

Ukraine yishe General w’Umurusiya

Lt. Gen Oleg Tsokov bavugwa ko yapfiriye mu gitero cyagabwe kuri hoteli ibamo abakuru b’ingabo z’Uburusiya ahitwa Berdyansk, muri Ukraine hafi y’urubibi rw’ibihugu byombi. Ntacyo Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya iravuga, ariko urupfu rwa Gen Oleg Tsokov rwavuzwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram na bamwe mu banyamakuru b’Abarusiya. Umunyamakuru Olga Skabeyeva ukorera Rossiya-1 yavuze ko misile […]