Amagambo ya Perezida Putin ku gitero cyahitanye abantu 115

*Umunyamakuru uri i Mosco yahaye UMUSEKE amakuru kuri hariya hatewe

Mu Burusiya ijuru ryabaguyeho, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku nzu y’imyidagaduro igezweho yitwa Crocus City Hall, Perezida Vladimir Putin yavuze ko abanzi batazacamo ibice abaturage b’Uburusiya.

Iki gitero nibura cyaguyemo abantu 115 abandi 140 barakomereka.

Mu ijambo yabwiye abatuye Uburusiya, Vladimir Putin yavuze ko abakoze kiriya gitero bose bafashwe kandi bazahanwa, yongereho ko bashakaga guhungira muri Ukraine.

Putin yavuze ko kiriya gitero ari icy’ubugome kandi kikaba ari icy’iterabwoba, ashyiraho itariki ya 24 Werurwe, 2024 nk’umunsi wo kunamira abishwe n’abakomeretse.

Perezida Putin yavuze ko abanzi batazacamo ibice abatuye Uburusiya. Nubwo yavuze ko abakoze igitero bafashwe, ntiyigeze avuga umubare wabo wose.

Yashimiye inzego z’ubutabazi akazi zakoze nyuma y’uko kiriya gitero kibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

ISESENGURA

- Advertisement -

Umunyamakuru uri i Mosco yahaye UMUSEKE amakuru kuri hariya hatewe

Edvard Chesnokov uri i Moscow, aheruka muri iriya nyubako yatewe mu minsi 13 ishize, yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe abinjiramo babanza gusakwa.

Gusa avuga ko abarinda iriya nzu ubusanzwe nta ntwaro baba bafite, ati “ni abasekirite basanzwe.”

Yavuze ko abateye bo bari bafite intwaro zirasa urufaya “fifles”, bafite ibyuma kandi banateguye uburyo bwo gutwika, ku buryo kubarwanya byari kugora abarinda iriya nzu.

BBC ivuga ko kubera kiriya gitero, abantu benshi i Moscow bagiye gutanga amaraso yo kugoboka inkomere zirembye ziyakeneye.

Iki gitero kigambwe n’umutwe wa IS (Islamic State) ndetse hari umwe mu bafashwe mu bagabye iki gitero avuga ko yemerewe $8,600 ngo azarase abagiye mu gitaramo, iyi video igaragaramo uyu muntu, BBC ivuga ko itarayigenzura.

Update: Abaguye mu gitero cya ISIS i Moscow barenze 100

Crocus City Hall ni inzu y’imyidagaduro yakira abantu 7,500 yatashwe mu mwaka wa 2009
Inzego z’umutekano mu Burusiya zafashe abakekwaho gukora kiriya gitero

UMUSEKE.RW