Update: Abaguye mu gitero cya ISIS i Moscow barenze 100

Abaguye mu gitero cyaraye cyigambwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’Iterabwoba wa, Islamic State, (ISIS) mu mujyi wa Moscow mu Burusiya bamaze kuba 115 mu gihe abakomeretse barenga 100.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 22 Werurwe nibwo i Moscow mu nzu ya Crocus City Hall isanzwe iberamo ibitaramo, aho itsinda ry’abacuranzi rya Picnic ryari rigiye kuhakorera igitaramo, habereye igitero cy’abantu baje bitwaje imbunda bakarasa mu baturage.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana igisenge cy’inyubako ya Crocus City Hall gicumba umwotsi kubera ibisasu byahatewe, ndetse n’imirambo y’abantu, abandi bakomeretse bikabije.

Imibare y’ibanze yatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burusiya yerekanaga ko hapfuye abantu 40 mu gihe abandi 100 bakomeretse.

Nyuma y’icyo gitero, umutwe wa ISIS watangaje ko ariwo uri inyuma y’icyo gitero nubwo nta byinshi wavuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Telegram.

U Burusiya bwaherukaga kwibasirwa n’igitero gikomeye mu 2002 ubwo abarwanyi bo mu Ntara ya Chechnya bicaga abantu 170 i Moscow bari mu nzu yerekanirwagamo filime.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW