Guverinoma y’Ubwongereza yemerewe kohereza abimukira mu Rwanda

Umushinga w’itegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza mu nzira zitari zo wemejwe n’Inteko.

Ku wa Mbere nijoro nibwo abagize Inteko batoye bemeza uriya mushinga.

Icyifuzo cy’abategetsi batandukanye mu Bwongereza ubu gishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak cyagiye gihura n’inzitizi zirimo kukinenga no kugana inkiko ngo zigiteshe agaciro.

Inteko ishinga amategeko yagaragaje ko uwo mushinga w’itegeko ukwiye guhita kuko nta nenge ufite.

Minisitiri w’Intebe Sunak mu magambo ye yavuze ko nta mbogamizi izabahagarara imbere mu kubuza indege kujyana abimukira mu Rwanda.

Gusa BBC ivuga ko hakiri impungenge ko imiryango itandukanye yakongera kugana inkiko izisaba gutambamira kiriya cyemezo.

Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri w’Intebe Sunak yari yavuze ko mu byumweru 10 cyangwa 12 abambere mu bimukira bazaba bageze mu Rwanda.

Yavuze ko kuba Inteko ishinga amategeko yemeje uriya mushinga ari intambwe ya mbere itewe kandi ikaba ari n’impinduka ikomeye mu gukemura ihurizo ry’abimukira ku Isi.

Sunak ati “Twatanze umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda ngo tugabanye abimukira bagirwaho ingaruka no gukora ingendo zishyira ubuzima mu kaga, no guca ubucuruzi bukorwa n’amabandi abungukamo.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko itegeko niryemezwa bizafasha Guverinoma y’Ubwongereza kwerekana ko igihe umwimukira yahagiye bitanyuze mu nzira zemewe atemerewe no kuhaguma.

Sunak ati “Icyo dushyize imbere ni uko indege zigomba guhaguruka, kandi ndahamya ko ntakizatwitambika kubikora ngo dukize ubuzima bw’abantu.

Minisitiri ushinzwe politiki za Leta, n’ubwenegihugu mu nshingano mu Bwongereza, Yvette Cooper avuga ko umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda uhenze cyane.

Uyu mushinga ngo uzatwara Ubwongereza miliyoni 500 z’ama-Pound ku bantu 300 bazoherezwa, akandi ngo abo ni 1% ry’abinjira mu Bwongereza bahashaka ubuhungiro, akavuga ko abandi 99% nta gitekerezo cy’icyo bazakorerwa gihari.

UMUSEKE.RW