UPDATED: Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner Group yapfuye

Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacanshuro wa Wagner Group, byemejwe ko yapfiriye mu mpanuka y’indege ye bwite, akaba yari kumwe n’undi bashinganye Wagner Group witwa Dmitry Utkin.

Yevgeny Prigozhin washinze Wagner Goup

Iby’urupfu rw’uyu mugabo wari ukanganye ku Isi ntibivugwaho rumwe. Urubuga rwa telegram rw’umutwe yashinze wa Wagner Group rwemeje ko yapfiriye mu mpanuka y’indege.

Iyi ndege bwite ya Prigozhin yahanutse igeze mu mujyi wa Tver, nk’uko byemejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, Intefax na byo bikesha amakuru Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yaho.

Umunyamakuru Edvard Shesnokov uri i Moscow yari yabwiye UMUSEKE ko ibiri kuvugwa ko Yevgeny Prigozhin ashobora kuba yapfuye ari ukuri, gusa hategerejwe amakuru mpamo atangwa na Leta.

Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, abo ku ruhande rwa America baremeza ko Prigozhin yaba yishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin nyuma y’uko Prigozhin agerageje kugumuka tariki 23 Kamena, 2023 gusa ibi byasaga n’ibyarangiye mu matwi y’abantu.

ISESENGURA

Inzego z’Uburusiya zo ntiziremeza icyamwishe, cyakora bavuze ko bagiye gukoresha iperereza rizagaragaza iby’urupfu rwe.

Perezida Joe Biden wa America yabwiye abanyamakuru ko “atatunguwe no kuba Prigozhin yapfuye”.

- Advertisement -

Abajijwe niba Perezida Putin abyihishe inyuma, Perezida Biden ati “Nta byinshi bibera mu Burusiya, Perezida Putin atabiri inyuma.”

Putin yise ibikorwa bya Wagner “ubugambanyi no gutera icyuma mu mugongo abaturage”

UMUSEKE.RW