Putin yise ibikorwa bya Wagner “ubugambanyi no gutera icyuma mu mugongo abaturage”

Mu ijambo Perezida Vladimir Putin yagejeje ku gihugu nyuma y’ibikorwa by’abacanshuro ba Wagner bari bamushyigikiye ariko bakamuhindukirana, ahubwo bakamurwanya, yavuze ko ibikorwa byabo ari ubugambanyi no gutera inkota mu mugongo abaturage.

President Vladimir Putin

Perezida Putin yavuze ko ibirimo kuba ari ubugambanyi no gutera icyuma mu mugongo abaturage.

Yamagana icyo yise gushaka gushyira abaturage mu “mukino w’ibikorwa bihanwa” (bigize ibyaha).

Ntiyigeze avuga abarwanyi ba Wagner. Perezida Putin yavuze ko ahazaza h’Uburusiya hasigasiwe.

Ntabwo yigeze avuga izina ry’Umuyobozi wa Wagner ariko Putin yavuze ko “inzozi (inyota yo kugera ku bintu) yatumye bamwe bagwa mu “bugambanyi bwo hejuru”.

Yagize ati “Abashaka kugabanyamo ibice Uburusiya bazahanwa.”

Perezida Vladimir Putin akaba yavuze ko inzego zishinzwe guhangana n’iterabwoba ziteguye i Moscow no mu zindi Ntara.

Yavuze ko hatanzwe amategeko akenewe kugira ngo bahangane n’iki kibazo, avuga ko azarinda Uburusiya.

 

- Advertisement -

Ibivugwa na Putin, ntabwo umuyobozi wa Wagner abikozwa

Amakuru aravuga ko abarwanyi ba Wagner bafashe imwe mu mijyi irimo uwa Rostov, ndetse ko bakomeje berekeza ku murwa mukuru i Moscow.

Umuyobozi w’abarwanyi ba Wagner, Yevgeny Prigozhin yasohoye ubutumwa busubiza ijambo rya Perezida Vladimir Putin.

Prigozhin yavuze ko Perezida Putin yibeshye cyane ku bijyanye no kugambanira igihugu.

Ati “Dukunda igihugu cyacu. Twari mu ntambara n’ubu turi ku rugamba.”

Yakomeje agira ati “Uwo ari we wese, nk’uko byasabwe na Perezida, inzego z’umutekano z’Uburusiya, FSB cyangwa undi, ntiyemera ko turi abanyabyaha. Kubera ko tudashaka ko igihugu cyacu kiguma kurangwa na ruswa, ibinyoma no gukorera mu biro gusa.

Prigozhin mu butumwa yatanze yavuze ko abarwanyi 25,000 be biteguye gupfa mu bikorwa byo kurwanya inzego z’umutekano z’Uburusiya.

Ati “Twese twiteguye gupfa. Bose 25,000, n’abandi 25,000.”

BBC iravuga ko ibiro bya Wagner biri mu mujyi wa St Petersburg byasatswe.

 

Muri Ukraine bo bishimye

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko umuntu wese uhitamo inzira y’ikibi yisenya ubwe, akaba yavuze ko intege nke z’Uburusiya zigaragaza.

Yirinze kuvuga izina Putin, ariko Zelensky yanenze Umuyobozi w’Uburusiya gushyira abantu ibihumbi mu ntambara.

Ati “Uko Uburusiya burushaho kugumana abarwanyi muri Ukraine, ni nako ibibazo biziyongera, akababaro, n’ibibazo bizabagarukaho ubwabo.”

Mu butumwa bwa Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bwahishe intege nke no kutareba kure kwa Leta yabwo.

Ati “Ubu hari ibibazo byinshi, nta kinyoma cyabasha kubihisha….”

Kugeza ubu nta we uzi igikurikiraho, gusa birashoboka ko Uburusiya bwajya mu ntambara yo gusubiranamo hagati y’abaturage.

Inshuti ya Perezida Putin yamuhindutse, “intambara iratutumba mu Burusiya”

UMUSEKE.RW