Uburusiya burashinja Ukraine kurasa indege itwaye imfungwa z’intambara

Umwe mu Badepite mu Nteko y’Uburusiya yashinje Ukraine kurasa indege yarimo imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine bari kuguranwa imfungwa z’intambara z’Abarusiya.

Nta bimenyetso yatanze, ariko uyu mudepite witwa Andrei Kartapolov wahoze ari General mu ngabo z’Uburusiya, yavuze ko indege y’Uburusiya yarashwe na Ukraine.

Andrei Kartapolov yavuze ko iriya ndege yari itwaye imfungwa z’intambara yarashwe misile eshatu.

Yavuze ko misile zarashe iriya ndege ari izo mu bwoko Abanyaburayi (West) bahaye Ukraine.

Kartapolov yavuze ko hazakorwa iperereza rikagaragaza niba misile zarashe indege ari izo mu bwoko bwa Patriots cyangwa IRIS-Ts.

Indege y’ubwikorezi y’igisirikare cy’Uburusiya, Ilyushin 76 (Il-76) yahanukiye mu kirere cyo mu Ntara ya Belgorod ihana urubibi na Ukraine.

Amashusho ya telefoni yerekana iyo ndege ihanuka mu kirere nyuma igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Ibiro Ntaramakuru by’Uburusiya bivuga ko Minisiteri y’ingabo y’icyo gihugu yavuze ko iyo ndege yarimo abantu 74, barimo imfungwa z’intambara 65 z’Abanya-Ukraine.

Uburusiya buvuga ko izo mfungwa zari zijyanywe ngo zihererekanywe, Ukraine itange Abarusiya bafatiwe ku rugamba.

- Advertisement -

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nta ruhande rwigenga ruremeza amakuru y’abantu bari mu ndege.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko y’Uburusiya yavuze ko hari indi ndege yarimo imfungwa z’intambara 80 byabaye ngombwa koi kata isubira inyuma.

BBC

UMUSEKE.RW