Ukraine yishe General w’Umurusiya

Lt. Gen Oleg Tsokov bavugwa ko yapfiriye mu gitero cyagabwe kuri hoteli ibamo abakuru b’ingabo z’Uburusiya ahitwa Berdyansk, muri Ukraine hafi y’urubibi rw’ibihugu byombi.

Lt Gen. Oleg Tsokov biravugwa ko yiciwe muri Ukraine

Ntacyo Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya iravuga, ariko urupfu rwa Gen Oleg Tsokov rwavuzwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram na bamwe mu banyamakuru b’Abarusiya.

Umunyamakuru Olga Skabeyeva ukorera Rossiya-1 yavuze ko misile Storm Shadow ariyo yahitanye uriya musirikare.

Umudepite witwa Andrei Gurulyov, akaba ari umusirikare wari ufite ipeti rya General mu ngabo z’Uburusiya ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavugiye mu kiganiro 60 Minutes cy’uriya munyamakuru ko Gen Oleg Tsokov, yari yasubiye muri Ukraine, akaba mbere yari yarakomerekeye ku rugamba n’ubundi muri iyi ntambara iri kubera muri Ukraine.

BBC ivuga ko Gen Tsokov yari yarashwe mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize ubwo yari ayoboye abasirikare barwanisha intwaro nini muri diviziyo ya 144 mu karere ka Svatove kari ku butaka bwigaruriwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ukraine yahitanye Gen Sergei Goryachev wo mu ngabo z’Uburusiya

UMUSEKE.RW