Abacanshuro ba Wagner bageze muri Belarus

Igihugu cya Ukraine cyemeje ko abarwanyi b’Abarusiya ba sosiyete ya Wagner Group bamaze kugera gihugu cya Belarus bavuye mu Burusiya.

Abarwanyi ba Wagner bamaze ighe barwana intambara y’Uburusiya muri Ukraine

Urwego rushinzwe kugenzura imbibe muri Ukraine rwitwa DPSU rwavuze ko rukigenzura imibare y’abarwanyi bagiye muri Belarus, n’impamvu zabajyanyeyo n’aho bagiye.

Hari amakuru BBC ifite avuga ko imodoka 60 z’abarwanyi ba Wagner zambutse urubibi kuri uyu wa Gatandatu zijya muri Belarus.

Tariki 23 Kamena 2023, nibwo abarwanyi ba Wagner bakoze ibisa no kugumuka bavuga ko bavuye muri Ukraine bagiye kuvanaho ubuyobozi bwa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya.

Nyuma y’amasaha 24 umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko uko kugumuka baguhagaritse kandi basubiye ku rugamba.

Nubwo bamwe babona ko ari igikorwa Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yateguye agamije kumenya umwanzi, andi makuru avuga ko Wagner yagiranye ibiganiro na Putin bigizwemo uruhare na Perezida wa Belarus basanzwe ari inshuti.

Yevgeny Prigozhin, byavuzwe ko yabanje guhungira muri Belarus ariko nyuma asubira mu Burusiya nubwo nta we uzi aho aherereye ubu.

Uburusiya buheruka gutangaza ko Prigozhin n’abandi bayobozi 35 ba Wagner bagiranye inama na Perezida Putin, iyo nama ngo yabaye tariki 29 Kamena, 2023 gusa ntihavuzwe byinshi kumyanzuro yafashwe.

Cyakora Perezida Putin aherutse kuvuga ko abarwanyi ba Wagner bagaragaje ko bashyigikiye umuyobozi wabo, kandi ko banze ibyo kujya mu gisirikare cy’Uburusiya.

- Advertisement -

Umuvugizi w’urwego rushinzwe gucunga imipaka muri Ukraine, DPSU witwa Andriy Demchenko yemeje ko abarwanyi ba Wagner bageze muri Belarus mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko Ukraine ikomeza gucunga imipaka yayo cyane mu Majyaruguru ari naho Belarus iherereye.

BBC

UMUSEKE.RW