Uwabigizemo uruhare arazwi – Zelensky avuga urupfu rwa Prigozhin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye ntaho gihuriye n’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye mu mpanuka y’indege.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine

Yagize ati “Ntabwo dufite uruhare muri ibi, ibyo ni ukuri. Ntekereza ko buri wese azi ubyihishe inyuma.”

Ibi Zelensky yabibwiye abanyamakuru ari i Kyiv, akaba yanateye urwenya asaba amahanga gukomeza guha igihugu cye indege zo kurwana n’Uburusiya.

Ati “Nubwo Ukraine isaba ibihugu by’amahanga inkunga y’indege, ntabwo ari kiriya tuzishakira. Ariko ni muri buriya buryo zizadufashamo.”

Yahakanye uruhare rwa Ukraine mu rupfu rwa Prigozhin.

ISESENGURA

Umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’ingabo muri Ukraine, witwa Yuri Sak yavuze ko ari byiza kuba igihugu cyabaho kidafite ibyihebe bikirwanya.

Yavuze ko urupfu rwa Yevgeny Prigozhin ari inkuru nziza muri Ukraine.

- Advertisement -

Kugeza ubu Perezida Vladimir Putin ushyirwa mu majwi ko yaba yahitanye Prigozhin nta kintu arabivugaho.

Mu nama y’ibihugu bikataje mu bukungu, ihuje ibihugu byo mu ihuriro ryitwa Brics (Brazil, Ubuhinde, Uburusiya, Ubushinwa, na Africa y’Epfo) iri kubera muri Africa y’Epfo, Perezida Putin yayivugiyemo ijambo hakoreshejwe video.

Yavuze ko Uburusiya bufasha Africa ariko Abanyaburayi bo bakaba bayiba umutungo wayo.

Ntabwo Putin yigeze avuga ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin.

Abakundaga Prigozhin bagiye kumuha icyubahirobashyira indabo ku ifoto ye
Urupfu rwa Prigozhin rwababaje abamukundaga

BBC

UMUSEKE.RW