Umubano hagati ya FPR-Inkotanyi n’u Bushinwa uziyongera kurushaho

Umuryango wa FPR-Inkotanyi washimye inunga Ubushinwa bwahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, n’ubundi bufatanye buri hagati yabwo n’u Rwanda.

Amb Wang Xuekun yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon Francois Ngarambe

Byavugiwe i Rusororo ku cyicaro gikuru cya RPF-Inkotanyi, ubwo Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yagiranaga ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon Francois Ngarambe.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022.

FPR-Inkotanyi kuri Twitter yatangaje ko Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yanyuzwe n’ibiganiro, ishimangira  ko ibihugu bizakomeza ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Ubutumwa bwo kuri Twitter bugira buti “Intumwa y’Ubushinwa yashimye umubano hagati y’ibihugu byombi, Leta zombi, ndetse n’urwego rw’imiyoborere, no gusurana kw’abakuru b’ibihugu byombi.”

Iyi ntumwa ya Leta y’Ubushinwa yatangaje  ko umubano w’ibihugu uzarushaho kwaguka.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Hon Francois Ngarambe, yashimiye Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ku bufatanye bwiza buri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Hon Ngarambe yatangaje ko Ubushinwa bwatanze umusanzu udasanzwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi usangizanya ubumenyi n’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryitwa CPC (Chinese Communist Party) bikagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

- Advertisement -

U Rwanda n’Ubushinwa bifitanye umubano mwiza umaze imyaka irenga 50.

Mu 2018 mu ruzinduko rw’amateka, Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda ari na bwo bwa mbere Perezida w’Ubushinwa yari asuye u Rwanda. Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane 15 mu bintu bitandukanye.

Mu guhangana na COVID-19, u Bushinwa bwahaye u Rwanda doze zirenga  ibihumbi 500 z’inkingo n’ibindi bikoresho, byari bikenewe cyane.

Amb Wang Xuekun yiyemeje kuzamura umubano hagati y’ishyaka CPC na FRP-Inkotanyi

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW