Umukino wo Koga: Abakiri bato bagiye kongerwamo imbaraga

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, ryemeje ko rigiye kongera imbaraga mu gushaka impano z’abakiri bato muri uyu mukino, hagamijwe kongeramo imbaraga kugira ngo bazabyazwe umusaruro.

Abanyamuryango ba RSF bagiye gushyira imbara mu bana

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, ‘Rwanda Swimming Federation’, ryakoze Inama y’Inteko Rusange ngarukamwaka yabereye kuri Hotel Olempike, yitabirwa n’Abanyamuryango b’iri Shyirahamwe, iyobwa na Perezida waryo, Rugabira Girimbabazi Pamela.

Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zirimo kwemeza imyanzuro y’Inteko Rusange y’umwaka ushize n’ibindi. Komite Nyobozi iyobowe na Rugabira Girimbabazi Pamela, yagaragarije abanyamuryango ibyakozwe n’ibiteganywa gukora [Action Plan] mu 2022/2023.

Bimwe mu by’ingenzi bitanu biteganywa gukorwa muri uyu mwaka w’imikino, harimo: Kumenyekanisha umukino wo Koga mu Rwanda, Gushaka impana [abana] mu mukino wo Koga, Kongerera ubushobozi abanyamuryango mu mpande zose [amahugurwa ku batoza n’abasifuzi], Kongera ibikorwaremezo no Kongera imbaraga mu kugera ku bafatanyabikorwa.

Ibindi biri mu byagarutsweho, harimo ko u Rwanda ruteganya kuzakorana n’inzego bireba, byaramuka bikunze, rukazakira Shampiyona Nyafurika.

Harimo kandi kuzakorana n’Ishyirahamwe rishinzwe imikino mu mashuri mu  rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino.

RSF yahagaritse abanyamuryango batanu!

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Rugabira Girimbabazi Pamela, yahamije amakuru yo kuba hari abanyamuryango batanu b’iri shyirahamwe bahagaritswe.

Ati “Twagiye dusura abanyamuryango kugira ngo tumenye imbogamizi bahura nazo ariko hari amakipe twamenyeshaga ko tuje kuyasura, ntagaragare. Niyo mpamvu twahaye raporo Inteko rusange tubabwira uko bimeze, ni ko guhita bafata umwanzuro ko twabandikira bitewe n’imyanzuro yafashwe.”

- Advertisement -

Amakipe yandikiwe amenyeshwa ko yahagaritswe nyuma y’umwanzuro watorewe n’abitabiriye Inteko ni Pool Water, Thousand Heroes, Town Swimming Club, CBS Karongi na Kigali Sports Club.

Gahunda zindi ziri imbere:

Ageza ku banyamuryango bimwe mu bikorwa biteganyijwe mbere y’uko uyu mwaka 2022 urangira, Pamela, yavuze ko hateganywa irushanwa rya Open Water rizabera i Karongi. Tariki ya 22 Ukwakira, amahugurwa ya FINA azahabwa abasifuzi icyiciro cya Mbere, [FINA Training Referees Level1] ateganyijwe mu Gushyingo.

Hari kandi East Africa Swimming Zone 3 nayo izakinwa mu Ugushyingo, FINA World Swimming Championship izaba mu Ukuboza, Aquatics Leardership Worshop nayo izakorwa mu Ukuboza 2022.

Ubuyobozi kandi bwavuze ko iri shyirahamwe nibigenda neza, rizubakirwa Pisine [Swimming Pool] na FINA iri ku rwego rwiza izafasha abakina umukino wo Koga mu Rwanda.

Rugabira yavuze ko n’ubwo hari byinshi byo kwishimira muri uyu mukino, ariko ikiza imbere ari uko ababyeyi n’abana basigaye bumva neza agaciro ko gukina umukino wo Koga, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Ati “Urubyiruko rurimo rurabyumva n’ababyeyi. Turasaba cyane ababyeyi kutwoherereza abana kuko umukino urimo gutera imbere.”

Yongeyeho ati “Abakunzi b’iyi siporo baragenda biyongera kandi banagaragara mu bikorwa. Ni ikintu cyo kwishimira.”

Gusa indi mbogamizi iri mu zituma uyu mukino udakundwa cyane, harimo ko ubwogero bwinshi buri ku ma Hoteli bityo bigasaba ko ushaka Koga abanza kwishyura.

Gusa ubuyobozi bwavuze ko ubwogero nibwiyongera buzafasha abantu gukunda no kwiyumvamo umukino wo Koga.

Visi Perezida wa RSF, ahamya ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bato
Perezida wa RSF, Rugabira Girimbabazi Pamela ahamya ko uyu mukino uri gutera imbere
Umunyamabanga Mukuru wa RSF, Bazatsinda James
Uburinganire mu Nteko rusange ya RSF
Buri wese yahawe ijambo atanga igitekerezo
DTN wa RSF
Rwesero Swimming Club yari ihagarariwe
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Amakipe yose yari ahagarariwe

UMUSEKE.RW