Umunyamakuru Léandre Niyomugabo yimukiye kuri Yago Tv Show

Ijwi ry’umunyamakuru ubimazemo igihe kinini Léandre Trésor Niyomugabo ntirizongera kumvikana kuri Radio/TV 10 kuva ku wa 22 Nzeri 2022, yimukiye kuri Yago Tv Show televiziyo ikunzwe ku muyoboro wa Youtube.

Léandre Trésor Niyomugabo yasezeye Radio/TV 10 yimukira kuri Yago Tv Show

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 nibwo Léandre Trésor Niyomugabo yararitse inshuti ze ko atakibarizwa kuri Radio/TV 10 yari amaze imyaka ine akorera ahita yimukira kuri Yago Tv Show.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye ubuyobozi bw’ikigo yakoreraga, abo bakoranye n’abamubaye hafi muri iyo myaka yari amaze akorera ku Gishushu.

Benshi bavuze ko yabaryohereje mu biganiro by’imyidagaduro babanyemo, abandi bavuga ko bazamukumbura.

Bamwe mu banyamakuru yasanze kuri Radio/TV10 bamushimiye uko babanye ndetse n’abamusanzeyo bavuga uburyo yagiye abatinyura mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 22 Nzeri 2022 nibwo Léandre Trésor Niyomugabo yakoze ikiganiro cye cya mbere kuri Yago Tv Show ahita atangaza ko ariho agiye gukomereza akazi ke nk’umunyamakuru.

Yatangaje ko kuri Yago Tv Show azajya akoraho ibiganiro by’abahanzi n’ibyimyidagaduro itandukanye umunsi ku munsi.

Ati “Nizera ko tuzabana neza naho narindi ntabwo twari tubanye, twabanye neza ari nayo mpamvu uyu munsi twabana bwa mbere kuri Yago TV Show.”

Yavuze ko aje gukorera mu ngata Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago akaba na nyiri Yago Tv Show umaze iminsi arwaye.

- Advertisement -

Ati “Nizera ko n’umuvandimwe Yago aza gukomeza koroherwa no kumera neza cyane ari nayo mpamvu ngiye kuba namufasha kugira ngo uru rugendo rwo kuzamura imyidagaduro yo mu Rwanda.”

Léandre Trésor Niyomugabo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye na radiyo zirimo Radiyo Isangano yo mu Karere ka Karongi, Energy Radio y’i Musanze na Radio/TV 10 yari yagezeho muri 2018.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW