Umunyamakuru wa Radio/TV1 Peter Claver Nizeyimana yakoze ubukwe na Nambaziyera Xaverine bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ubukwe bwaranzwe n’udushya.
Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri, 2022 bibimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa.
Aba bombi basezeranye kubana akaramata muri Chapelle ya St Andre ya kiriziya Gatorika, i Muhanga.
Ni mbere gato bari basezeranye mu mategeko ku wa 4 Nzeri, 2022.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abiganjemo abanyamakuru, waranzwe n’udushya dutandukanye turimo no kuvuga amakuru imbonankubone.
Peter Claver yari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru barimo Kavukire Alexis(Kalex) uzwi mu biganiro by’imyidagaduro kuri radio/Tv Isango Star, Ruzindana Janvier ukorera Kigali Today.
Kalex abajije umugeni wa Nizeyimana icyatumye amurutisha abandi, mu ruhame, adaciye ku ruhande yagize ati “Ni Umusore mwiza, azi gufata icyemezo kurusha abandi nabonye, ndamukunda.”
Uyu yasobanuye ko bombi bakundanye kuva mu buto, imbuto y’urukundo ishibuka ubwo kugeza igihe bafashe umwanzuro wo kubana ubuziraherezo
- Advertisement -
Mu magambo ye, Nizeyimana, yahamije ko “Nambaziyera amubera umugore, kandi ko azamukunda kugeza ku gupfa.”
Usibye kuba haravuzwe amakuru mu bukwe rwa gati, uyu musore yanagaragaje indi mpano yo kuririmba, aho afatanyihe n’uzwi nka Lita mu ikinamico “Musekeweya” basusurutsa abitabiriye ubukwe, bafatanya kuririmbira umugeni.
Peter Claver Nizeyimana azwi cyane kuri Radio/TV1, azwi kandi kuri Radio/Isango Star, mu kiganiro “Ibirari by’ubutegetsi”. Azwi kandi mu makuru ya Radio Huguka ndetse na Radio Mariya Rwanda.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW