Umuyobozi ukomeye muri Congo yishongoye ku Rwanda

Ingabo z’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba zizafasha Congo Kinshasa guhangana n’imitwe iyirwanya zamenye agace buri gihugu cyizaba kirimo, ageze ku Rwanda Minisitiri w’Ububanyi, Christophe Lutundula Apala yavuze ko “rutazakandagira ku butaka bwa Congo”

Christophe Lutundula Apala, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR.Congo

Christophe Lutundula yagize ati “U Rwanda ruzohereza ingabo ku butaka bwarwo, ku mupaka kugira ngo rurinde urubibi rwarwo. Ni ikintu gikomeye. U Rwanda ntabwo ruzinjira ku butaka bwa Congo.”

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yemeje itegeko ryo kwakira ziriya ngabo, zizaba zifite amezi atandatu ashobora kongera.

Christophe Lutundula yavuze ko ingabo z’u Burundi zamaze koherezwa aho zigomba kuba ziri mu misozi yo muri Teritwari ya Uvira.”

Kenya ingabo zayo zizajya muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko muri Rutshuru ahamaze iminsi habera imirwano y’inyeshyamba zirimo M23.

Uganda ingabo zayo zisanzwe muri Congo, ngo zizaguma mu gace ka Ituri.

Sudan y’Epfo na yo izohereza ingabo ku mipaka isanzwe ihuza Congo, na kiriya gihugu mu majyaruguru.

P. Kagame yasubije Abayobozi ba DR.Congo badashaka ingabo z’u Rwanda iwabo

- Advertisement -

Ivomo: Actualite.cd

UMUSEKE.RW