Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yatanze

Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kinini ku ntebe y’Ubwami, yatangiye i Balmoral afite imyaka 96, yari amaze ku ngoma imyaka 70.

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yatanze

Umuryango we uteraniye i Balmoral muri Scotland nyuma y’uko kuri uyu wa kane, abaganga bari batangaje impungenge ku buzima bwe.

Ingoro ya Buckingham yagize ati “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.”

Umwamikazi yimye ingoma mu 1952, niwe wari umaze igihe kirekire ku ntebe y’Ubwami bw’Ubwongereza.

Umuhungu we w’imfura Charles, igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk’umwami mushya akaba n’umukuru w’igihugu mu bihugu bigize Commonwealth.

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu nibwo Umwami mushya Charles n’umugogo wa Queen Elizabeth II bazagera i Londres.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW