Uru nirwo rwego rwacu – Adil Erradi nyuma yo gusezererwa

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammed, nyuma yo gusezererwa na US Monastir mu marushanwa ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Champions League, yatangaje ko nta kirenze ku byo abakinnyi be batanze kuko ari rwo rwego rw’iyi kipe.

Adil Erradi ahamya ko urwego rwa APR FC rutatuma irenga ijonjora rya Mbere rya CAF Champions League

Ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ikipe ya US Monastir yatsinze APR FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye muri Tunisia.

Iyi kipe y’Ingabo yahise isezererwa itarenze umutaru, kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Adil Erradi Muhammed yavuze ko ari rwo rwego rw’ikipe ye kuko abakinnyi ikipe ifite badafite ubushobozi bwo kugera kure muri aya marushanwa.

Uyu Munya-Maroc ntabwo ari ubwa Mbere yaba atangaje ko afite abakinnyi bafite byinshi byo gukora, kuko aherutse gutangaza ko ikipe atoza nta busatirizi buhagije ifite.

Hashize imyaka icumi ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Adil yemeje ko gusezererwa na US Monastir bitari igitangaza kuko ari ko ireshya

UMUSEKE.RW