Urubyiruko rwihisha mu ikoranabuhanga rukiyibagiza SIDA rwaburiwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Urubyiruko rwasabwe gukoresha neza ikoranabuhanga rwirinda virusi ya Sida

Umuryango mpuzamadini ku by’ubuzima, RICH, wasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga,  rwirinda ibishuko n’izindi ngeso mbi zibashora mu busambanyi.

Urubyiruko rwasabwe gukoresha neza ikoranabuhanga rwirinda virusi ya Sida

Nubwo hari uburyo bwashyizweho bufasha umuntu kwirinda virusi itera Sida, burimo Kwifata, gukoresha agakingirizo, ndetse abashakanye ntibahemukirane, hari abandi bafata ko Sida itagihangayikishije,abo baburiwe.

Ubwo kuwa 21 Nzeri uyu mwaka urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, rwaganiraga n’inzego zitandukanye zirimo amadini n’imiryango iyashamikiyeho ku ngamba zikumira Sida mu rubyiruko, hari rumwe rwavuze ko rwiyemeje kutarangazwa n’iterambere ngo rwibagirwe kwirinda virusi itera Sida.

Musabyimana Afissa, umukozi w’Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya icyorezo cya SIDA no guteza imbere ubuzima, yavuze ko agiye kugira uruhare mu gushishikariza urubyiruko kwirinda virusi itera Sida.

Yagize ati” Ntabwo icyorezo cya SIDA cyashize, nka njye nk’urubyiruko mu ngamba ngiye gukora cyangwa gushyira mu bikorwa harimo kongera ubukangurambaga. Yego hari imiti igabanya ubukana bwa Sida, hari ibiri gukorwa. Ko tukibona se imibare yabo ikizamuka,byaba ari ukubera ko badafite amakuru? Ni uko birengagije? “

Uyu yasabye urubyiruko kujya bipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze kandi bagashishikarira kumenya amakuru abafasha kwirinda Sida no kugendera mu bishuko.

Padiri Evaliste Nshimiyumuremyi, Umwe mubagize inama y’ubutegetsi y’umuryango Mpuzamadini ku byubuzima, RICH, yavuze ko abantu badakwiye kwirara bitwaza ko hari imiti igabanya ubukana bwa Sida.

Yagize ati“Abantu bamenye ko icyorezo cya SIDA gihari kandi gihangayikishije inzego z’Ubuzima. Hagiye habaho kwirara mu minsi yashize, abantu bavuga ngo Sida ntigiteye ubwoba kubera ko haje imiti igabanya ubukana. Abantu bagomba kumva ko icyorezo cyigihari kandi ko ari ngombwa kucyirinda.”

Padiri Evaliste yabwiye kandi urubyiruko gukoresha ikoranabunga mu nzira zikwiriye.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikoranabuhanga ni nk’intwaro y’amujyi abiri. Ishobora kugufasha wirinda ariko ishobora no kwica. Nabwira urubyiruko kujya bashakaho amakuru yubaka ubuzima bwabo, mu bumenyi no mu bindi. bakirinda amakuru yangiza ubuzima. Ni uruhare rwabo mu guhitamo.”

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu gashami gashinzwe kwirinda virusi itera Sida, Dr Ikuzo Basile, yatangaje ko urubyiruko rudashishikarira amakuru ajyanye no kwirinda virusi itera Sida, asaba ko rwaba maso.

Yagize ati“Ikibazo tugihura nabyo mu rubyiruko ni ku bumenyi bafite bijyanye na virusi itera sida ntabwo buri hejuru ugereranyije n’abakuze.”

Yakomeje agira ati “Icyo turi gukora, ni ugushakisha uburyo tugera kuri urwo rubyiruko tukabigisha, bakamenya ko virusi igihari, ikiri umutwaro ku gihugu cyacu kandi tukabigisha n’izo servisi zibafasha kumenya uko bahagaze kandi bagafata ingamba.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, buheruka gukorwa mu 2019 bugaragaza ko abaturage bafite imyaka kuva 15-64  bangana na 3% bafite virusi itera Sida.

RICH yasabye urubyiruko gushishikarira kumenya amakuru abafasha kutagwa mu bishuko


TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW