Urukundo rwongeye kugurumana hagati ya Grand P na Euxodie- AMAFOTO

Umuhanzi w’icyamamare muri Guinée Konakry witwa Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P nyuma y’igihe bivugwa ko yatandukanye n’umukunzi we, bongeye kugaragara barya iraha ku mucanga.

Grand P na Euxodie yawo ibishashi by’urukundo byongeye kugurumana

Eudoxie Yao ufite imiterere n’ikibuno bidasanzwe, yongeye kugaragara ari kumwe na Grand P ku nkengero z’ikiyaga bagiye kurya ubuzima, bakina iby’abakundana ,ubonako bishimanye.

Uyu Grand P wagize uburwayi bwatumye atabasha gukura uko bikwiriye, akundana n’uyu munya Cote d’Ivoire ufite imiterere idasanzwe, bakundanye benshi bagira ngo ni urwenya.

Eudoxie Yao usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuririmbyi ni we wagaragaje bwa mbere ko yatandukanye n’umukunzi we kuri Facebook.

Yaranditse ati “Nshaka kubatangariza ko nta mukunzi mfite, kandi ntabwo ndi ku isoko ryo gushaka umukunzi. Nshaka kwita cyane ku muziki.”

Ntabwo aba bombi icyatumye batandukanye cyigeze gitangazwa gusa hari amakuru avuga ko Grand P yaciye inyuma umukunzi we.

Mu rwego rwo guca amazimwe, aba bombi bahuriye ku mucanga maze bakina udukino tw’urukundo baha ubutumwa abagera intorezo urukundo rwabo.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Afurika y’Iburengerazuba ubwo yambikaga impeta umukunzi we byabereye imbonankubone kuri Televiziyo.

Grand P na Euxodie Yao bagiye batandukana inshuro nyinshi bakongera bakagaragaza amafoto bari mu munyenga w’urukundo.

- Advertisement -

Grand P aherutse gutangaza ko ashaka kwinjira muri politiki ndetse yemeza ko mu matora ataha yo mu 2025 yo gushaka uzasimbura Alpha Condé aziyamamariza kuyobora igihugu.

Grand P w’imyaka 32 yamenyekanye cyane kubera uko agaragara biturutse ku kuba yaravukanye uburwayi bwa ‘progeria’.

Progeria ni indwara ivukanwa idakunze kuboneka kuko ku Isi yose abayirwaye ari bake. Uyifite agira impinduka ku miterere y’umubiri we ndetse akagaragaza ibimenyetso byo gusaza mu buryo bwihuse nubwo yaba akiri umwana muto.

Umunyamideli Euxodie yasubiye mu rukundo na Grand P
Byavugwaga ko Grand P aca inyuma umukunzi we
Iyo bari kumwe ngo Grand P aba ari mu ‘kajuru gato’

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW